Biteganijwe ko Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu, azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri kuva ku ya 2 Kanama nkuko amakuru ava muti Tanzania abyemeza.
Muri Werurwe, Samia Suluhu yarahiriye kuba Perezida wa mbere w’umugore wa Tanzaniya nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwamubanjirije John Pombe Magufuli.
Uruzinduko rwe mu Rwanda rushobora kuba rwarateguwe neza kubera ubufatanye bukomeye buri hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Suluhu, uruzinduko rwe rwo mu Rwanda ruje nyuma yo gusura ibindi bihugu birimo Uganda aho yasinyanye amasezerano y’ubufatanye. Yakoze ingendo ebyiri muri Uganda kandi asura Kenya mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Ugereranyije n’uwahoze ari Perezida Magufuli, uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga yari mu Rwanda hamwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye nyuma akaza gukomeza umubano mwiza.