Kuva kuri iki cyumweru Perezida w’ikipe ya Raon sports, Uwayezu Jean Fidele , ari mu ruzinduko rw’iminsi itandatu mu gihugu cya Maroc/Morocco aho azasinya amasezerano y’imikoranire hagati y’ikipe ayoboye na Raja Casablanca.
Ibi byatangajwe n’ikipe ya Rayon sport ivuga ku rugendo rwa perezida Uwayezu Jean Fidele, uzagirira ibikorwa bitandukanye muri iki gihugu birimo kureba umukino wa shampiyona y’iki gihugu uzahuza Raja Casablanca na Renaissance Nahdat Zemamra, amakipe y’ibihangange muri iki gihugu, azanasura ibikorwa bitandukanye by’umupira w’amaguru muri iki gihugu birimo nka stade, amashuri y’umupira w’amaguru y’abakiri bato n’ibindi.
Raja Casablanca igiye kugirana imikoranire na Rayon sport ni ikie ikomeye ku mugabane wa Afurika kuko yashinzwe mu mwaka w’ 1949, ikaba ifite ibikombe 12 bya shampiyona n’ibikombe 8 by’Igihugu.
Ku rwego mpuzamahanga Raja Casablanca ifite ibikombe 3 bya Champins league, ibikombe 2 bya Confederatin n’ibindi bikombe 5 byo kurwego rw’umugabane.
Iyi kipe ifite sitade yayo yakira abafarana ibihumbi 67 yitwa Stade Mohammed VI.
Si ubwambere ubufatanye mu mupira w’amaguru w’u Rwanda na Maroc bwaba buvuzwe ku mumyaka ishize ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashwaga n’i rya Maroc mu buvuzi bw’abakinnyi. Muri aya masezerano benshi mu bakinnyi b’ikipe y’Igihugu Amavubi bagiye kwivuriza muri iki gihugu. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc kandi ryari ryanemeye gutera inkunga hotel ya ferwafa iri kubakwa no kubaka sitade zitanduanye mu gihugu n’ubwo bitigeze bikorwa.