Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, avuga ko agiye kwitabaza inkiko nyumayo gushinjwa n’ihuriro ry’ibitangazamakuru n’imiryango itari iya Leta kugira uruhere mu inyerezwa ry’umutungo wa miliyoni 150 z’amadolari y’Abanyamerika.
Ibi Joseph Kabila avuga ko bigamije kumusebya muri rubanda byasohotse muri raporo y’imiryango itari iya leta yiswe “Congo hold-up” ivuga ko ibi Kabila yabikoze mu minsi ye yanyuma nka Perezida wa Repubilika.
Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yari ataravuga kuri ibi birego ariko kuri ubu vuga ko agiye kwitabaza inkiko mu rwego rwo gusigasira izina rye n’icyubahiro cye ku bamwise umujura.
Ibi azabikora binyuze ku bamwunganira mu mategeko bakoze ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Joseph Kabila avuga ko azarega uwari we wese wagize uruhare mu kumusebya “mu gihe gikwiye” haba mu nkiko zo muri DRC ndetse no mu nkiko mpuzamahanga.
Itsinda ry’abavoka ba Joseph Kabila, rivuga ku umukiriya wabo rigira riti: “Kabila nti yahwemye kugaragaza gukunda igihugu n’ubunyangamugayo mu bijyanye n’ubucuruzi” mu gihugu.
“Dufite uburenganzira rero bwo kwifashisha inzira zemewe kugira ngo tugarure icyubahiro n’ishema by’uwahoze ari Perezida wa Repubulika, wahoraga agaragaza ko akunda igihugu n’ubunyangamugayo mu bikorwa byose byamuranze n’ibikimuranga my gihugu cyacu. Abunganira Joseph Kabila bavuga ko nanubu akigaragaza gukunda igihugu kuko iyo bitaba ibyo yari kongera kwiyamamariza indi manda Atari yemerewe cyangwa ubu akaba atuye mu nzu zihenze zo mu mahanga ariko ibyo byose yahisemo kubyirengagiza kubera urukundo rw’gihugu.
Ihuriro ry’abavoka ba Joseph Kabila, usanzwe ari umusenateri ubuzima mu buzima bwe bwose, bemeza ko “kudacika intege mu kumusebya” byakorewe’umukiriya wabo,aribyo bituma “basaba igisubizogikomeye kandi gikwiye.”
Barasezeranya bati: ” Ihohoterwa rikorerwa uwari perezida wa Repubulika rifite impamvu za politiki kuko niyo ihindura ibikoresho itangazamakuru mpuzamahanga, niyo mpamvu dusaba ubutabera mu nzira zose zishoboka”.