NIbura abasivike 29 nibo bivugwa ko bishwe n’umutwe w’inyeshyamba za M23 hagati mu kwezi gushize kwa Kamena nk’uko bitangazwa na raporo y’umuryango mpuzamahanga uharaira uburenganzira bwa muntu Human Right Watch yasohotse mu gitondo cyo kuri uyu wambere.
Muri iyi raporo hari aho uyu muryango uvuga ko taliki ya 21 Kamena 2022 nibura abatu 17 barimo ingimbi 2 aribo bishwe bashinjwa guha amakuru abasirikare ba Leta FARDC,avuga aho ibirindiro bya M23 biri.
Ubu bwicanyi bwakorewe abasivili nyuma y’ibitero bikomeye byahuje ingaboza za Congo n’inyeshyamba za M23 mu mudugudu wa Ruvumu.
M23 ijhakana ibi birego ishinjwa n’uyu muryango mpuzamahanga ivuga ko ntashingiro bifite huwbo ko ari ibigamije kubaca integeko no kubateranye n’abaturage barwanira.