Home Amakuru Kigali: Hadutse umusuwisikazi wigisha imikino ifasha mu ihumure

Kigali: Hadutse umusuwisikazi wigisha imikino ifasha mu ihumure

0

Yitwa Viviane Probst Umusuwisikazi wizera ko mu Rwanda hari amahirwe menshi yo gukora ubuzima bwiza kurusha mu busuwisi igihugu cye cy’amavuko, ni umukobwa ufite imyaka 27 y’amavuko, yaminuje mu bijyanye n’imikino ndetse ni umwe mu bakinnyi ba acrobatie babashije guhagararira igihugu cy’ubusuwisi mu mikino mpuzamahanga akaba yaramaze no gutsindira imidari ine yose.

Mu Rwanda amaze kumenyekana hamwe na hamwe mu hantu hahurira urubyiruko nk’umwarimu wigisha imbyino cyangwa Sport za contemporary na dance Healing, imikino itamenyerewe mu Rwanda ariko yamamaye ku rwego mpuzamahanga kuko ikinwa abantu basohora amarangamutima yabo, bakiyumva abo aribo, bakagira akaziki kajyanye n’imyitozo bakora, bakishakamo imbaraga bafite bagamije kwirukana intege nke zabo.

Abantu bakina iyo mikino, akenshi bayitiranya na Yoga ariko mu by’ukuri ntabwo bihuye. Iyi mikino rimwe na rimwe kuyireba utayimenyereye bitera ubwoba kuko uba utekereza ko uyikina ashobora kugira impanuka ikomeye kubera imbaraga na mouvement nyinshi akoresha, ariko ni imikino ikundwa cyane n’abantu b’abasirimu kandi ibitaramo  byabo byitabirwa ku buryo buhebuje.

Viviane wigisha iyi njyana, mu bana bane avukana nabo nta numwe bahuje amahitamo, ariko umwuga yahisemo avuga ko yagiye aterwa inkunga cyane n’ababyeyi be, bamurekeye amahitamo, kugeza ubwo amenye neza icyo yifuza kuba cyo.

Amaze kujya mu bihugu n’imijyi itandukanye, haba afrika ya magerebu, China, Miami mu marushanwa atandukanye, none ubu ari mu Rwanda igihugu yemeza ko uretse kuba gifitanye umubano mwiza n’Ubusuwisi akomokamo, ngo yishimira kuba ari igihugu gifite umuvuduko mu iterambere ku kigero gitangaje.

Injyana yafasha gukira ibikomere

Viviane wamenye amateka y’u Rwanda n’amahano yarugwiririye (Jenoside yakorewe Abatutsi 1994), avuga ko izi mbyino ze abantu babashije kuzinjiramo bakumva neza uko zikinwa bishobora kubafasha gukira ibikomere kandi bikarwanya agahinda gakabije cyane cyane mu rubyiruko. Aha avuga ko ubusanzwe inyigisho ze harimo n’ibifasha mu buzima bwo mu mutwe (Mental health) kuko bikora cyane ku marangamutima ya muntu.

Ati “ Mfite abacuti bange bakora muri Ambassade kandi nibo banyeretse uburyo u Rwanda ari igihugu cyiza, bansaba kuza kuhasura igihe gito, mpageze nsanga ni heza cyane niyo mpamvu nahise ntekereza ko nahakorera ubuzima”

Viviane  ikintu akunda kurusha ibindi ni ukwigisha, kandi amaze kugira abakiliya batandukanye yigisha ibijyanye na Dance healing ndetse na Contemporary dance. We yemeza ko ariwo mwuga agomba gukora kandi agakoresha imbaraga nyinshi kugira ngo abantu bumve akamaro n’ibyiza by’izi siporo zitamenyekanye cyane muri Afrika.

Viviane, avuga ko izi mbyino yigisha abantu ziri mu zikorera amafaranga menshi ku isi, akaba ateganya kujya ategura ibitaramo binini mu Rwanda n’ahandi hatandukanye ariko icyicaro cye gikuru kikaba mu Rwanda I Kigali.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRutsiro: uwabwiye uwarokotse ko Abatutsi bishwe neza yafashwe
Next articleRDC: M23 irashinjwa kwica abasivile itizeye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here