Home Ubutabera Rutsiro: uwabwiye uwarokotse ko Abatutsi bishwe neza yafashwe

Rutsiro: uwabwiye uwarokotse ko Abatutsi bishwe neza yafashwe

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umusore ukurikiranyweho guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, akoresheje kumubwira amagambo ahembera urwango.

Uyu mugabo watawe muri yombi kuwa 20 Nyakanga 2022, ni uwo mu Mudugudu wa Kigarama, Akagari ka Cyarusera, Umurenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Amakuru avuga ko kuwa 18 Nyakanga 2022, ari bwo uyu musore w’imyaka 23 yavuze aya magambo.

Bivugwa ko yamubwiye amagambo ashengura umutima agira ati “Abatutsi iyo babica bakabamaraho, ababishe babashyiriyemo imiyaga babica neza, Abatutsi baragaca amabere ya banyina.”

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenoside gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze irindwi, n’ihazabu iri hagati y’ibimbi 500 Frw na miliyoni 1 Frw.

Dr. Murangira yibukije abantu ko bakwiye kwirinda ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi bifitanye isano nayo.

Ati “RIB iributsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo guhohotera uwacitse ku icumu rya Jenocide, inakangurira abantu kubyirinda kuko bihanwa n’amategeko.”

RIB yibukije abaturage ko kwirinda ibyaha nk’ibi bishoboka, isaba ko abantu bajya basesengura mbere yo gukoresha amagambo runaka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAfurika irashinjwa kugura ibyo Uburusiya busahura muri Ukraine
Next articleKigali: Hadutse umusuwisikazi wigisha imikino ifasha mu ihumure
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here