Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, ruravuga ko amakuru ari gucicikana ku mbugankoranyambaga avuga ku ifungurwa rya Uwihoreye Jean Bosco, uzwi nka Ndimbati ari ibihuha kuko uyu mugabo akiri mu maboko y’ubutabera.
Ndimbati yatawe muri yombi mu rukerera rwo ku wa 10 Werurwe, akurikirnaweho icyaha cyo gusambyanya umwana utarageza imyaka y’ubukure.
Ifatwa rya Ndimbati ryaje rikurikira inkuru zari zimaze iminsi zitangjwe n’ibitangazamakuru bitanduknye zigaragaza umukobwa uvuga ko yabyaranye na Ndimabati abana b’impanga ariko akaba yamuteye inda ataruzuza imyaka 18.
Iby’ifungurwa rya Ndimbati byatangiye gukwirakwira kumbugankoranyambaga mu gitondo cyo kuri uyu wambere, hari amashusho amugaragaza ari mu modoka irimo abantu benshi n’umunyarwenya kanyombya. ayo mashusho ntihazwi iigihe yafatiwe n’icyo yari agamije.
U Rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruhakana iby’ifungurwa rya Ndimbati rugahamya ko amakuru abivugaho yose ari ibihuha hataramenyakana icyo agamije.
Mu mategeko y’u Rwanda ufunzwe amara iminsi 5 mu rwego rw’ubugenzacyaha mbere y’uko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha, Ndimabati ntaramara imisni itanu afunzwe n’uru rwego.