Home Uncategorized Rubavu: Ibyumba byose bya kasho twakubaka ntituzi ko byaca ubucucike bw’imfungwa- Mayor

Rubavu: Ibyumba byose bya kasho twakubaka ntituzi ko byaca ubucucike bw’imfungwa- Mayor

0

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, bwana KAMBOGO Ildephonse avuga ko nta cyizere gihari ko ibyumba byose byakubaka ko byakemura ikibazo cy’ubucucike muri kasho z’aka Karere ariko ko bagomba gukora ibishoboka bakazongera n’izihari zigahabwa ibyangombwa byose.

Ibi yabivugiye mu nama yabereye muri aka Karere kuri uyu wa kabiri ihuza abagize komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera muri aka Karere JRLOS.

Iyi nama yateguwe n’umuryango utari uwa Leta, Ihorere munyarwanda yari igamije kureba umusanzu w’abagize uru rwego mu gufasha abaturage gusobanurirwa amategeko, uburenganzira bwa muntu no kubafasha mu ikemurwa ry’ibibazo byabo birebana n’amategeko.

Umuyobozi w’aka Karere yagejejweho ibibazo uru rwego rwabonye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, ibibazo ahanini byibanze kuri kasho zifungirwamo no mu bigo bicirwamo igihe gito ibizwi nka transita center cyangwa ibigo by’inzererezi.

“Haracyarinimbogamizi mu burenganzira bw’abatuarge cyane muri kasho hari ubucucike, inyubako zifungirwamo abantu nazo ntizijyanye n’igihe kimwe n’inyubako za RIB.” Michel, wabwiraga umuyobozi w’Akarere ibibazo bigihari akomeza agira ati:

“ Haracyari ikindi kibazo cy’abantu bafungirwa muri kasho barwara ntibavuzwe kuko ntangengo yimari yabyo ihari, abahafungiwe baragaburirwa gusa kuko n’ubushize hari abo ikigo nderabuzima cyanze kuvura kuko kitishyurwa.”

Ibindi bibazo uru rwego rwagaragarije umuyobozi w’Akarere birimo nk’abakozi ba RIB bagaragaje ko bashaka kwiga ishuri rikuru ry’amategeko ILPD,ariko bakaba ntabushobozi bafite, kutamenyesha ibyemezo by’inkiko ababifatiwe ibi ahanini bigaragazwa n’abantu baba bakatiwe n’inkiko bagatizwa kujya gutangira ibihano byabo muri gereza bagakomeza gufungirwa muri kasho.

Muri iki gihe kandi hagaragaye n’ibibazo bishingiye kuri Covid-19, aho ababa bafungiwe muri gereza bayigaragarwaho batitabwaho mu buryo bwihariye. Mu bigo byo muri aka Karere bicishwamo abantu by’igihe gito (transit center) abahafungirwa nta biryamirwa bagira kandi ntibanemererwa kwihagarika mu masaha y’ijoro.

Mu gusubiza ibi bibazo umuyobzi w’Akarere ka Rubavu yibanze cyane ku kijyanye n’ubucucike avuga ko bigoye kukibonera igisubizo kirambye kuko ntamubare ubaho uzwi w’abagomba gufungwa.

Mayor ati : “ ibyumba ni bike turabizi ariko ikibazo dufite ni ibyumba bingahe dushobora kubaka kugirango bikemure ikibazo, nabyo ni byubakwa bizuzura imfungwa bitewe n’uko tutazi umubare w’abazafatwa, Akarere kazafata abantu RIB ibafate, polisi nayo ibafate byuzure.” Kambongo akomeza agira ati:

“ariko nibura tugomba gukora kuburyo ibihari biba bifite ibikenerwa by’ingenzi byavuzwe nk’amazi yo kunywa, ubwiherero n’ibindi bikaba bihari gusa amafaranga yo gukora ibyo nti dukwiye kuyategereza gusa kuri leta kuko n’imiryango itari iya leta (NGO) n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye kubigiramo uruhare.”

JRLOS komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera muri buri Karere yagiyeho mu mwaka wi 2014 ishyizweho n’amabwiriza ya minsitiri w’ubutabera ashingiye ku bubasha ahabwa n’iteka rya Minisitiri w’intebe rishyiraho Urwego rw’ubutabera.

JRLOS yabayeho kuva mu mwaka wi 2014, ikaba igira uruhare mu gusobanurira no kwigisha abaturage amategeko, uburenganzira bwabo n’ibindi bijyanye narwo. Uru rwego ku Karere ruba rugizwe n’umushinjacyaha muri ako akarere ari nawe muyobozi warwo, 2 bo mu miryango itari iya leta, abakozi b’Akarere 2 bakora mu bijyanye n’amategeko, ukuriye RIB mu Karere, ukureye gereza, uhagarariye abunganira abandu mu mategeko (avocat), abahagarariye imiryango itari iya leta ikora ku bijyanye n’amategeko n’uburenagnzira bwa muntu.

Abagize komite mpuzabikorwa y’urwego rw’ubutabera muri aka Karere JRLOS, bavuze imbogamizi zitandukanye zishingiye ku mategeko basanganye abaturage
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBwa mbere mu myaka 7, Perezida Kagame yakiriye intumwa z’u Burundi
Next articleUmwana yajyanye imbunda ku ishuri arasa mugenzi we

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here