Umuryango w’ubumwe bw’Afurika wahagaritse Sudani mu bikorwa byayo byose kugeza igihe inzibacyuho iyobowe n’abasivili igaruwe.
Mu itangazp ry’uyu muryango rivuga ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi cyabaye ku wa mbere kinyuranyije n’amategeko agenga uyu muryango.
Imyigaragambyo yo kwamagana igisirikare cyahiritse ubutegetsi irakomeje uyu akaba ari umunsi wa gatatu bigaragambya mu murwa mukuru Khartoum.
Ihuriro ry’amashyirahamwe y’abakozi ahagarariye abaganga n’abakozi batunganya ibikomoka kuri peterorli nabo bavuga ko bitabiriye iyi imyigaragambyo.
Mbere umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, yavuganye kuri telefone na minisitiri w’intebe wavanyweho, mbere yo gusubira mu rugo.
Abdalla Hamdok wari minisitiri w’intebe yatawe muri yombi mu gihe cyo guhirika ubutegetsi.
Bwana Blinken yongeye gusaba ingabo kurekura abayobozi b’abasivili bafashe.