Ishyaka rikuru ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzaniya Chadema ryasabye ko babonana na Perezida Samia Suluhu Hassan.
Umuyobozi wa Chadema, Freeman Mbowe, yatangaje ko yandikiye Perezida Samia ibaruwa isaba ko habaho inama yo gushakira ibisubizo ibibazo bitandukanye, byazanira igihugu umunezero, ubutabera n’umutekano.
Ku cyumweru, Bwana Mbowe ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yagize ati: “Twese twize, niba hari ibibazo muri guverinoma, igihugu cyose kiragira ingaruka.”
“Ibi ntibisobanura ko dutera inkunga buhumyi Perezida Samia. Ni ikibazo cyacu gushyira ingufu mu kurushaho kunoza politiki zacu no gutsinda dushingiye ku bibazo.”
Bwana Mbowe yavuze ko bizeye gutanga no gusobanura ibyifuzo by’uburyo bwiza bwo gutangira bundi bushya no “kubaka umutekano w’igihugu”.
Yongeyeho ko bizeye ko azemera uruhare rw’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
“Ntidushobora kumwifuriza uburwayi kubera ko gusa ari uwa CCM [ishyaka riri ku butegetsi]. Ariko dukwiye gushyiramo ingufu n’ubumenyi kugira ngo tube abatavuga rumwe n’ubutegetsi (opposition) yubaka kandi ntitumusenye.”
Bwana Mbowe ati: “Turamusengera ngo akore neza nk’umuyobozi uharanira ineza y’igihugu cyacu.”