
Ubwo Samia yari yinjiye muri stade Uhuru byabereyemo harashwe imizinga 21 y’icyubahiro maze atambuka kuyobora akarasisi ka gisirikare kakurikiwe n’imyiyereko y’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano.
Ibi birori byitabwe n’imbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi byinshi, hamwe n’abakuru b’ibihugu bya Kenya, u Rwanda, ibirwa bya Comoro, uwa Mozambique na visi perezida w’u Burundi.
Ibi ni ibirori bya mbere by’ubwigenge Perezida Samia Suluhu ayoboye nyuma yo kujya ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka.











Facebook Comments Box