Home Amakuru Tanzania: Perezida Suluhu yanenzwe na benshi kubera amagambo yavuze

Tanzania: Perezida Suluhu yanenzwe na benshi kubera amagambo yavuze

0

Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan arimo kunengwa ku mbuga nkoranyambaga kubera kuvuga ko bamwe mu bakinnyi b’abagore b’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru bafite “mu gatuza harambuye” kandi ko batabereye kuba bashakwa.

Yabivugiye mu biro bye i Dar es Salaam ubwo yakiraga umudari watsindiwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’abari munsi y’imyaka 23, mu irushanwa ryo mu karere k’Afurika y’uburasirazuba no hagati (CECAFA) ry’uyu mwaka.

Yavuze ko nubwo abo bagore bahesheje ishema igihugu batsindira imidari, bamwe muri bo nta mahirwe bafite yo kubona abagabo kubera ukuntu bameze.

Avuga ku ikipe y’abagore y’umupira w’amaguru, yagize ati: “Tubazanye hano tukabatondesha umurongo, ku bafite mu gatuza harambuye, ushobora gutekereza ko ari abagabo – ko atari abagore”.

Yavuze ko nubwo bamwe muri abo bakinnyi bamaze gushaka abagabo, benshi muri bo batarabashaka, “kandi kubera ukuntu bameze, ubuzima bw’abashakanye… ni inzozi gusa [kuri bo]”.

Perezida Samia yavuze kandi ko abakinnyi barimo kubaho ubuzima bugoye nyuma yo gusoza akazi kabo ko gukina, asaba abategetsi gukora kuburyo ubuzima bwabo bwa nyuma yo gusezera ku mikino bwitabwaho.

Yavuze ko ubwo buzima bugora abagore by’umwihariko “aho amaguru yabo aba ananiwe, iyo bamaze gusezera ku mukino”.

Hari bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kunenga ayo magambo ye. Umwe mu bakoresha Twitter yatangaje igice cy’ijambo rya Perezida Samia, arinenga gukoresha “amagambo asesereza” ikipe y’abagore:Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Pres @SuluhuSamia makes rude remarks on young girls’ soccer team. She affirms that their flat boobs make them unattractive & don’t stand a chance to get married. Magufuli banned pregnant girls from going to school. Samia sustains the ban & makes fun of poor girls w/ flat boobs. https://t.co/ZMk00QcKy2— Liberatus Mwang’ombe (@Liberatus80) August 23, 2021

Maria Tsehai yanditse kuri Twitter ati: “Ibi ni byo ‘perezida wa mbere w’umugore’ afite byo kuvuga ku bandi bagore barimo guhangana n’ababafata uko batari bagakina umupira kinyamwuga!”

Harry Mwala we ati: “Ibyo avuga si ukuri!! Yashyize muri rusange nta gihamya ya siyansi afite ku bakinnyi b’abagore bafite mu gatuza harambuye no kutagira ubwiza no ku bijyanye no kuvamo abashakwa!! Ntabwo avuga gusa ibitari ukuri ahubwo yongeye no kubeshya!”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo z’u Rwanda zongeye gukora ibitangaza muri Mozambique
Next articleUbushinjacyaha bwasabye umucamanza gukomeza gufunga Gisupusupu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here