YouTube yahagaritse konte y’umuvugabutumwa ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nijeriya uzwi cyane nka TB Joshua kubera ibirego bimushinja kugira imvugo z’urwango ku batinganyi.
Urwego rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwa muntu bwatanze ikirego nyuma yo gusuzuma byibuze amashusho arindwi yerekana umubwiriza butumwa asengera “akiza” abaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi).
Facebook nayo kandi yahanaguye amashusho y’uyu muvugabutumwa amugaragaza akubita umugore urushyi mu maso arimo kumusengera amwirukanamo amadayimoni nkuko bigaragara muri ayo mashusho.
Kuki konti ye yafunzwe?
Umuryango uharanira demokarasi ukorera mu Bwongereza watanze ikirego nyuma yo gusuzuma amashusho arindwi yashyizwe ku rubuga rwa YouTube rwa TB Joshua Ministries hagati ya 2016 na 2020, yerekana umubwirizabutumwa akora amasengesho yo “gukiza” abaryamana bahuje ibitsina (Abatinganyi). uyu muvugabutumwa avuga ko asengera abatinganyi bagakira bagatangira kwifuza kuryamana nabo badahuje ibitsina. ibi rero ntibishimisha abaharanira uburenganzira bwa kiremwa muntu kuko badafata ubutinganyi nk’indwara iwkiye gusengerwa.
Umuvugizi wa YouTube yatangarije openDemocracy ko umuyoboro wafunzwe kubera ko politiki ya youtube “ibuza kuvuga ko umuntu arwaye mu mutwe, yibasiwe n’indwara, cyangwa asuzuguritse kubera ko aba mu matsinda y’abaryamana bahuje ibitsina”.
Inyandiko kuri konte ya Facebook Joshua Ministries yagize ati: “Twagize umubano muremure kandi utanga umusaruro kuri YouTube kandi twizera ko iki cyemezo cyafashwe mu buryo budawhitse.”
TB Joshua yavuze ko yajuririye icyemezo cya YouTube.
Konti ye ya YouTube yari ifite abafatabuguzi (Subscribers) miliyoni 1.8.
TB Joshua ni umwe mu bavugabutumwa bakomeye muri Afurika, ndetse n’abanyapolitiki bakomeye baturutse ku mugabane wa Afurika ni abayoboke be.
Muri Video ye harimo iki?
Video ni ivugurura ryamasengesho yumugore witwa Okoye, yatangajwe bwa mbere muri 2018.
Muri ayo mashusho TB Joshua yakubise inshyi kandi asunika Okoye n’umugore utaravuzwe izina byibuze inshuro 16 maze abwira Okoye ati: “Hariho umwuka w’abadayimoni wakubujije amahwemo. Yimukiye muri wowe. Ni umwuka mubi w’umugore”.
Iyi videwo imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni n’igice mbere yuko umuyoboro wa YouTube ufungwa, nyuma werekana uyu mugore wasengerwaga atanga ubuhamya imbere y’itorero avuga ko “umwuka w’umugore” wamwangirije ubuzima ariko akaba yarakize nyuma y’amasengesho y’umubwirizabutumwa TB Joshua.
Atangaza ko atakigirira “urukundo” abagore kandi ko “ubu mfite urukundo ku bagabo”.
Uwashinze Isinagogi,( Synagogue, Church of All Nations) Itorero ry’amahanga yose, ni umwe mu bavugabutumwa bakunzwe cyane muri Nijeriya ariko birashoboka ko ari muto cyane muri bagenzi be.
Abantu ibihumbi cumi bitabira ibiterane bye buri cyumweru mu mujyi munini wa Nigeriya, Lagos.
Kuba yaramenyekanye cyane mu mpera z’imyaka ya za 90 byahuriranye na gahunda z’iviga butumwa ziswe “igitangaza” zakozwe kuri Televiziyo y’igihugu n’abapasitori batandukanye aba ariho agaragariza impano ye.
TB Joshua akunzwe kuvugwa nabi na benshi muri bagenzi be bakora umwuga w’ivugabutumwa kubera ibyo benshi bafata nk’ishyari.
TB Joshua avuga ko biciye mu itorero rye akiza indwara zose zirimo na virusi itera SIDA kandi bikurura abantu baturutse impande zose z’isi gusengera mu itorero rye.
Benshi mu bamukunda bamuzi ku izina ry’ “Umuhanuzi” (Prophete), Bwana Joshua ayobora televiziyo ya gikrisito yitwa Emmanuel TV kandi akunze kuzenguruka Afurika, Amerika, Ubwongereza na Amerika y’Epfo yigisha anakiza indwara.
Mu 2014, rimwe mu matorero ye ryarasenyutse, rihitana byibuze abantu 116, barimo Abanyafurika y’Epfo.
Umwe mu bayobozi b’imanza mu rukiko rwa Lagos yagize ati “iryo torero ryaryozwa uburangare bw’icyaha” ariko ntabwo yigeze akurikiranwaho icyaha.
Nibwo bwa mbere akumiriwe ku mbuga nkoranyambaga?
Oya.
Muri Gicurasi 2004, Komisiyo y’igihugu ishinzwe gutangaza amakuru yabujije televiziyo kwerekana porogaramu z’abapasitori bakora ibitangaza kuri televiziyo keretse iyo bibanje kugenzurwa
Hariho ibirego bimwe na bimwe bimushinjako ibitangaza bye ari ibihimbano ko ari imikino aba bakinishije abantu (ikinamico).