Home Uncategorized Tumukunde Initiative iratabarariza ibihugu nk’u Burundi na Eritrea

Tumukunde Initiative iratabarariza ibihugu nk’u Burundi na Eritrea

0

Umryango nyarwanda utari uwa Leta, Tumukunde Initiative kuri uyu wa gatanu wibukije abanyarwanda imyaka 2 baamze mu bihe bidasanzwe kubera Covid-19, uvuga ko iki cyorerzo kitararangira ko amabwiriza akwiye gukomeza gukurikizwa uko yakabaye hashyirwa imbaraga mu gukingira ari naho uhera utabariza ibihugu birimo Uburundi na Eritrea bitarabona inkingo zihagije.

Iki gikorwa cyabereye ku rwunge rw’amashuri rwa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa kigali, abanayeshuri bo kuri iri shuri barenga ibihumbi 4 bibukijwe ko Cobid-19 itararangira nabo batanga ubuhamya bw’iki cyorezo.

Usabye kuganirizwa kuri iki cyorerezo, umuryango Tumukunde Initiative wemeye gufasha ibisabwa byose abanyehsuri 2 bagize ingaruka zikomeye bitewe na Covid-19, hari umwe Covid-19 yatwariye umubyeyi n’undi ababyeyi be batakaje akazi kubera iki Cyoreze. ibi byatumye aba banyeshuri batakibasha kubona amafaranga y’ishuri n’ibikoresho mu buryo bworoshye aribyo uyu mu ryango ugiye kubakemurira.

Mu bindi aba banyehsuri bashishikarijwe kwikingiza mu buryo bw’uzuye kuko ngo ntiba urizwe mu gihe mu genzi wawe atarinzwe (mu gihe wakingiwe hari undi utarakingirwa.)

Aha ni naho Nzabanterura Eugene, umuyobozi wa Tumukunde ahera asaba ibihug bikomeye ku isi gutanga inkingo mu bihugu byose kugirango Isi yose ibe irinzwe.

Uyu muryango wishimira cyane aho u Rwanda rugeze mu gukingira ariko ko ntacyo byatanga mu gihe hari ibindi bihugu bikiri inyuma mu gukingira abaturage babyo. Aha niho Nzabanterura Eugene, uvugira umuryango Tumukunde ahera atabariza ibihugu bikiri inyuma mu gukingira abaturage babyo.

“ Urukingo rukwiye kugera kuri buri wese, ni nayo mpamvu dushimira u Rwanda aho rugeze rukingira ku ijanisha rya 61, ariko tunazirikana ko hari ibindi bihugu nka Eritrea, Uburundi na DRC bakiri kuri zero mu gukingira, niba twe  bimeze neza nti twavuga ko twirinze abo bandi batirinze.”

Nzabanterura akomeza avuga ko abadatabariza ibi bihugu mu kuvuga gusa ko hari n’ibikorwa bigaragara bakora mu kubitabariza.

“Ntabwo ari ubu buryo gusa dukoresha, kuko hari n’amabaruwa twandikiye za ambasade z’ibihugu bikize nka Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubudage, Ubwongereza ndetse n’Umuryango w’ubumwe bw’uburayi(EU) kuko ari byo bifite inganda zikora inkingo”

Nzabanterura akomeza avuga icyo basaba ibi bihugu “ twabahaye ubutumwa bubasaba gukuraho ibyitwa ( Kurinda ubuhanga mu by’ubwenge ku byerekeranye n’inkingo. ‘intellectual property’, kuko ibyo bihugu byimye ibihugu bikennye tekinoloji(technology) y’uburyo zikorwa, aho bifatwa nk’umutungo mu by’ubwenge. Twabwiye ibyo bihugu ko haguma ubuzima kuko hari umwana utari kwiga neza kandi yari kuzavamo umuhanga mu minsi iri imbere.”

Usibye urwunge rw’amashuri rwa Kimisaga, Umuryango Tumukunde Initiative unakorana n’Ikigo nderabuzima cya Cor Unum, ahaba urubyiruko rw’abana bavukanye ubwandu bwa Virusi itera Sida, ndetse na GS Muyange; aho uyu muryango ugira gahunda zirimo ibice bitatu birimo gahunda ireba abana bavukanye ubwandu bakorana n’ibigo nderabuzima, bagakurikiranwa kugira ngo bakire icyo gikomere, bakabumbirwa mu makoperative atuma bakora imirimo ibabyarira inyungu, bakagira gahunda yo gufasha abana bafite ibibazo nk’abakene n’imfubyi, aho bakorana n’ibigo bitandukanye bakabishyurira amashuri ngo babashe kwiga, hakaba  ndetse na gahunda ya siporo igamije amahoro bakorana n’ibigo by’amashuri bateza imbere siporo, abanyeshuri bagakora siporo ariko igamije amahoro.
 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGen Muhoozi, uuhungu wa Perezida Museveni ari i Kigali
Next articleRIB yahakanye iby’ifungurwa rya Ndimbati

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here