Urubuga rwa Twitter rwatangaje ko rugiye gushyira icyicaro cyarwo ku mugabane wa Afurika aho kizaba kiri muri Gana.
Umwe mu bashinze iyi sosiyete Jack Dorsey niwe wabitangaje abinyujije kuri uru rubuga rwa  Twitter:
Mu gukomeza ikiganiro, Perezida wa Gana, Nana Akufo-Addo, yasubije kuri uru rubuga rwa Twitter, agaragaza ko we na Dorsey bakoze inama hifashishijwe ikoranabuhanga  mu cyumweru gishize ariyo yavuyemo uyu musaruro.
The choice of Ghana as HQ for Twitter’s Africa operations is EXCELLENT news. Gov’t and Ghanaians welcome very much this announcement and the confidence reposed in our country. 1/3 #TwitterInGhana #TwitterGhana https://t.co/HdCqFgXK0x
— Nana Akufo-Addo (@NAkufoAddo) April 12, 2021
Abasesenguzi b’ikoranabuhanga bo muri Afurika bivugwa ko mu gutekereza igihugu Twitter yakoreramo muri Afurika bahisemo ibihugu nka Nigeriya, Kenya cyangwa Afurika y’Epfo kuko ibihugu uko ari bitatu bikomeye mu ikoranabuhanga ku mugabane.
Ariko Bwana Dorsey yatangarije kuri Twitter ko Ghana yatoranyijwe kuko iherutse kwemezwa nk’Igihugu kizabamo ubunyamabanga bw’isoko rusange ry’Afurika. “Ibi bihura n’intego yacu nyamukuru yo gushyiraho icyicaro cyacu kizashyigikira imbaraga zacu zo kunoza no guhuza serivisi zacu muri Afurika.” .