Home Imikino U Rwanda rukoze amateka mu mukino w’amagare nyuma y’imyaka 100

U Rwanda rukoze amateka mu mukino w’amagare nyuma y’imyaka 100

0

U Rwanda rwatsindiye kwakira amarushanwa yo gusiganwa ku magare ku isi  UCI 2025, ibaye igihugu cya mbere cya Afurika kigiye kwakira iri rushanwa nyuma y’imyaka 100 rivutse. Kuko ryatangiye mu mwaka w’ 1921.

Murenzi Abdallah uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) yemeje aya makuru n’ubwo ishyirahamwe ry’uyu mukino ku isi biteganyijwe ko ruyatangaza kuri uyu wa gatanu.

Iby’uko u Rwanda ruzakira iyi mikino bitangarizwa Isi kuri uyu wagatanu i Loavin mu Bubiligi ahari kubera shampiyona y’Isi ya 2021.

Murenzi yagize ati: “Ku mugaragaro u Rwanda rwemejwe, Kigali izakira shampiyona y’isi yo gusiganwa ku igare mu mwaka w’i 2025. Iri tangazo rizatangazwa ejo ku wa gatanu, tariki ya 24 Nzeri.”

U Rwanda rwatanze icyifuzo cyo kwakira Shampiyona y’isi 2025 muri Nzeri 2019, rwahigitse igihugu cya Maroc nacyo cyari gifite iki cyifuzo.

Murenzi Abdallah avuga ko kuva mu cyumweru gishize yari afite icyizere ko u Rwanda ruzakira iri rushanwa akurikije uko yabonaga ruhagaze mu mukino wo gusiganwa ku igare. Atangaje ibi nyuma y’uko ishyirahamwe ahagarariye ryamaze gusinyana amasezerano n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi yo kwakira iri rushanwa.

Irushanwa ryo gusiganwa ku magare ku isi ryitabirwa n’abarushanwa bagera ku  5000, hamwe n’intumwa zibaherekeje (delegations) zirenga 20.000.

Amakuru avuga ko ibi birori bikurikirwa n’abantu barenga miriyoni 200 ku Isi binyuze mu bigo mpuzamahanga byitangazamakuru birenga 50.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUtubari twakomorewe, Kugera mu rugo ni saa tanu
Next articleRuhango: Impamvu umutoza ukekwaho ubutinganyi yirukanwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here