Home Amakuru Ubukwe, siporo zikorerwa mu nzu n’ibirori byahagaritswe

Ubukwe, siporo zikorerwa mu nzu n’ibirori byahagaritswe

0

Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 rigaragaza ingamba nshya zo kwirinda covid-19, zashyizeho amabwiriza akurikira;

  • Kuva tariki ya 15 kugeza tariki ya 22 Ukuboza 2020 ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
  • Kuva tariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 4 mutarama 2021 ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
  • Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi birabujijwe.
  • Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’ahantu bateranira. Abitabira bose bagomba kubanza kwipimisha Covid-19.

Mu mugi w’akarere ka Musanze ko mu ntara y’amajyaruguru hahawe amabwiriza yihariye;

  • Ingendo zirabujijwe mu mugi wa Musanze guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
  • Inama (meetings and conferences) zirabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye tariki ya 15 Ukuboza 2020.
  • Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzuje ibisabwa zizakomeza guterana ku kigero cya 30% by’ubushobozi urusengero rusanzwe rwakira, bagaterana inshuro imwe mu cyumweru, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
  • Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.

           Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmavubi U-17 yatsinzwe na Tanzania muri CECAFA
Next articlePerezida Museveni yahaye imfura ye kuyobora ingabo zimurinda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here