
Mu mujyi wa Rubavu ahazwi nko kuri” petite barrière”,harangwa n’urujya n’uruza rw’abambukiranya umupaka uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya congo(DRC), hagaragara abagabo n’abagore bafite ubumuga butandukanye bibumbiye muri koperative Cottraru, harimo abafite ubumuga bwo kutabona n’ubwingingo batwaza abambuka umupaka imizigo yabo ku magare. Aba bemeza ko uru ari urugero rukomeye ko ubumuga atari iherezo ry’ubuzima.
Nyirandabateze Verediyana ufite ubumuga bwo kutabona akaba n’umujyanama muri koperative Cottraru, avuga ko akazi ko gutwara imizigo agakoze imyaka 10 kandi yabashije kwiyubakira inzu,no kwishyurira abana be ishuri ndetse akaba yoroye n’amatungo atandukanye.
Agira ati”Naratinyutse ndakora,niyubakira inzu,abana bariga.kuba mfite ubumuga bwo kutabona ntibivuzeko ntacyo na geraho.”
Verediyana avuga ko muri 2011,yaguze igare ku ibihumbi 120 ariko ubu rifite agaciro kagera ku bihumbi 800.kuko ryaguwe rikaba ritwara imizigo myinshi n’ubwo atabasha kuritwara wenyine bimusaba gufatanya na bangenzi be.
Mfitumukiza Elizaphan Avuga ko kwinjira muri koperative byamuhinduriye ubuzima, kuko ubu abasha kubona ibyo kurya no kwishyurira abana be amashuri nta ngorane, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.
Akomeza asobanura ko iyo byagenze neza abasha kwinjiza hagati y’amafaranga ibihumbi 3 n’ibihumbi 4 ku munsi.
Asaba bagenzi be kwitinyuka bagakora, kuko koperative itanga amahirwe yo kwiteza imbere no kugira imibereho myiza.
Mugisha Jacques umunyamabaniga nshingwabikirwa w’umuryango wa bafite ubumuga bwo kutabona mu rwanda (RUB) yemeza ko ubumuga atari imbogamizi ya burundu ku bikorwa by’iterambere
Agira ati”kugira ubumuga ntibivuze ko umuntu atagira icyo akora bitewe n’ubumuga afite kuko hari benshi bakora kandi bakabaho badasabirije.”
Ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire yabo ryakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (NISR)muri 2022 rivuga ko 30%by’abantu bafite ubumuga ari bo bafite akazi mu gihe abadafite ubumuga bafite akazi ari 48%.
Karungi Doreen












