Abaganga bo mu bitaro bya Mubende muri Uganda bari mu myigaragambyo, barashinja guverinoma kutabaha ibikoresho bibafasha kwirinda bikwiye Ebola, amafaranga y’ibyago byo kwandura ndetse n’ubwishingizi bw’ubuzima.
Ibitaro bya Mubende biherereye nko mu bilometero 95 uvuye ku murwa mukuru, Kampala, bishyirwamo abantu baketsweho icyorezo cya Ebola muri iki gihe iyi ndwara iri kwiyongera muri Uganda.
Abaganga bose uko ari 34, barimo inzobere, abafarumasiye n’abaforomo bavuze ko batazasubira mu kazi kandi ko bifuza kwimurwa bakajya gukorera ahandi hatari ibyago byo kwandura Ebola.
Hari bamwe mu bakozi b’ibi bitaro batangaje ko bari mu kato kubwo gukekwaho kwandura Ebola bagitegereje ibisubizo by’ibizamini by’ubuzima bafashwe.
Abayobozi bavuga ko byibuze hari abantu 36 bakekwaho kuba barwaye Ebola, n’ubwo bose bitaremezwa ko barwaye.
Nibura abantu 23 nibo bamaze gupfa bikekwa ko bishwe na Ebola.
Mu cyumweru gishize muri iki gihugu hamenyekanye icyorezo cya Ebola yo mu bwoko cyiswe Sudani.
Umuntu wambere wahitanywe na Ebola muri Uganda yari umusore w’imyaka 24 y’amavuko, urupfu rwe rwahise rukurikirwa n’abandi bantu batandatu hagati muri uku kwezi kwa Nzeri.
Ikkingo zihari zo gukingira Ebola ntizakoreshwa muri Uganda kuko zikora gusa ku bwoko bw’icyorezo bwiswe Zarire bwagaragaye muri Congo hagati ya 2013 – 2016