Home Imikino Uganda yigaranzuye u Rwanda muri Volleyball

Uganda yigaranzuye u Rwanda muri Volleyball

0

Ikipe y’Igihugu y’Abagabo yatsinzwe na Uganda amaseti 3-1 (25-21, 23-25, 20-25, 13-25), isoza Igikombe cya Afurika cya Volleyball kiri kubera muri Kigali Arena iri ku mwanya wa gatandatu.

Ubwo u Rwanda rwatsindaga Uganda mu matsinda, hari uruhare runini rw’abafana benshi bari bitabiriye uwo mukino. Gusa, uyu munsi byari bitandukanye kuko umukino wo kuri uyu wa Kabiri wabaye mu mibyizi ndetse mu masaha y’akazi.

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Paulo De Tarso Milagres, yari yongeye kugirira icyizere abakinnyi barimo Akumuntu Kavalo Patrick na Muvara Ronald bitwaye neza ku mukino wa Nigeria wahesheje u Rwanda guhatanira umwanya wa gatanu.

Iseti ya mbere yayobowe n’u Rwanda kuva itangiye kugeza irangiye ari 25-21. Akaruhuko kayo ka mbere kafashwe harimo ikinyuranyo cy’amanota ane (8-4) mu gihe aka kabiri kageze harimo atanu (16-11).

Uganda itozwa na Shilla Alisson, umugore rukumbi uri gutoza muri iri rushanwa, yazamuye amanota kugeza ubwo hasigaragamo ikinyuranyo cy’abiri (22-20), ariko kwinjira mu kibuga kwa Dusenge Wickliff na Mahoro Yvan byafashije u Rwanda gusoza neza iyi seti ya mbere.

Amakipe yombi yagenderaga hamwe mu ntangiriro z’iseti ya kabiri, akaruhuko ka mbere gafatwa u Rwanda ruri imbere n’amanota 8-6. Ntabwo imipira ya mbere (serivisi) ya Mutabazi Yves yakundaga nk’ibisanzwe.

Uganda yari iyoboye n’amanota 16-14 ubwo hafatwaga akaruhuko ka kabiri, yongeyeho andi manota abiri, umutoza Paulo De Tarso ahita asaba kuganiriza abakinnyi be. U Rwanda rwagarutse rukora inota rya Yakan Guma Laurence, ariko Sibomana Placide ‘Madison’ ntiyabasha guhagarika undi mupira wakurikiyeho.

Ndamukunda Flavien na Dusabimana Vincent ‘Gasongo’ batsinze andi manota abiri hasigaramo ikinyuranyo cy’abiri (17-19), umutoza wa Uganda ahita asaba kuganiriza abakinnyi.

Dusenge Wickliff yatsinze amanota abiri, Gasongo atsinda irindi ryafashije u Rwanda kunganya na Uganda 23-23, ariko abaturanyi begukana iseti ya kabiri kuri 25-23.

Uganda yatanze u Rwanda kwibona mu iseti ya gatatu, yari iyoboye n’amanota 8-4 ubwo hafatwaga akaruhuko ka mbere. Kwinjira mu kibuga kwa Murangwa Nelson byahinduye umukino w’Ikipe y’Igihugu yakuyemo amanota yose yarushwaga, biba 8-8.

Ikinyuranyo cyongeye kugera ku manota ane (16-12) ku ruhande rwa Uganda ubwo hafatwaga akaruhuko ka kabiri, cyayifashije gutsinda iseti ya gatatu kuri 25-20.

U Rwanda rwavunikishije Murangwa Nelson mu ntangiriro z’iseti ya kane ubwo Uganda yari iyoboye n’amanota 5-2, asimburwa na Ndamukunda Flavien.

Uganda yakomeje kurusha cyane u Rwanda ndetse itsinda iseti ya kane ku manota 25-13, yegukana umwanya wa gatanu.

Ni ku nshuro ya kane u Rwanda rwegukanye umwanya wa gatandatu mu Gikombe cya Afurika cya Volleyball mu bagabo mu nshuro zirindwi rumaze gukina iri rushanwa.

Ahandi ni mu 2005, 2015 na 2017. Mu 2007, rwabaye urwa munani kimwe no mu 2003 mu gihe mu 1987 rwabaye urwa karindwi.

Mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, Nigeria yatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaseti 3-0 (25-10, 25-20, 25-22).

Umwanya wa gatatu urakinirwa kuri uyu wa Kabiri guhera saa Cyenda hagati ya Maroc na Misiri mu gihe umukino wa nyuma uhuza Tunisia na Cameroun guhera saa Kumi n’ebyiri mbere y’uko haba ibirori byo gusoza irushanwa.Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu baririmba “Rwanda Nziza”Umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres n’abungiriza be ubwo haririmbwaga “Rwanda Nziza”Abakinnyi ba Uganda baririmba indirimbo y’igihugu cyaboDusabimana Vincent ‘Gasongo’ yitegura gukora ‘serivisi’Ndayisaba Sylvestre yishimire inota u Rwanda rwari rumaze gukora mu iseti ya mbereU Rwanda rwitwaye neza mu iseti ya mbere, ariko ntirworoherwa n’Abanya-Uganda mu zindi eshatu zakurikiyehoPerezida wa CAVB, Hajij Bouchra (iburyo) yarebye uyu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanuMinisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, bakurikiye umukino muri Kigali ArenaNgarambe Raphaël uyobora FRVB (ibumoso) ari kumwe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko DidierAbafana bazwi nk’aba-hooligans bakomeje kuba hafi amakipe y’u Rwanda mu Gikombe cya Afurika haba mu bagabo n’abagore

Abakinnyi ba Uganda bazibira Mutabazi Yves washakaga kurenza umupira

Abakinnyi ba Uganda bishimira umwanya wa gatanu babonye batsinze u Rwanda amaseti 3-1

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKaremangingo, umunyarwanda warasiwe muri Mozambique ni muntu ki
Next articleTraquer et juger les génocidaires ; un autre moyen de contrecarrer les négationnistes  
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here