Uncle Austin watangaje ko atazongera kumvikana kuri Kiss fm amaze igihe akorera yemeje ko agiye gutangira kumvikana akuri radiyo ye kugitii cye izatangira gukora mu ntangiriro z’ukwezi gutaha.
Uncle Ausina abaye umunyamakuru wa kabiri ugize igitangazamakuru cye nyunma ya kakoza Nkuliza Charles uzwi nka KNC nawe watangiye ari umunyamakuru nyuma akaza gutunga radiyo na Televiziyo bye ku giti cye.
Kiss Fm itakaje abanyamakuru 2 bari bakomeye kuko Austin akurikiye Nkusi Arthur wasezeye kuri iyi radiyo mu minsi ishize.
Aba abombi basezeye kuri Kiss fm nyuma y’imyaka 8 bayikorera.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Uncle Austin yahishuye ko yaguze Radio ye afatanyije n’undi mushoramari atifuje gutangaza.
Ati”Ndi hano kubamenyesha ko naguze Radio mfatanyije n’umufatanyabikorwa wanjye ndetse yatangiye kuvuga, ikorera ku 104.1 Fm.”
Uncle Austin yahishuye ko Radio ye izaba yitwa Power FM ndetse ibiganiro bizatangira mu ntangiriro za Werurwe 2022. Ubusanzwe uyu murongo ukaba wavugiragaho iyitwa Vision FM.
Uyu mugabo yavuze ko yishimiye kuba agize radio ye, yizeza abakunzi b’umuziki ko izafasha mu iterambere ry’umuziki w’u Rwanda.
Ati “Hari n’abari baranyishyizemo ngo sincuranga indirimbo zabo, ntabwo yari njye byari umurongo w’aho nakoraga! Ubu noneho ngiye kugerageza gukora ku buryo nzateza imbere umuziki w’u Rwanda.”
Hari amakuru avuga ko atari Uncle Austin uvuye kuri Kiss FM yerekeza kuri Power FM, uyu mugabo yirinze kugaruka kuri gahunda zabo icyakora ahamya ko muri Werurwe 2022 benshi bazabimenya.
Mu bavugwa ko bavuye kuri Kiss FM berekeza kuri Power FM harimo Nkusi Arthur wari uherutse gusezera, Cyuzuzo na Keza Joannah, icyakora yirinze kugira icyo abavugaho.
Uyu mugabo yatangiye itangazamakuru mu 2005 akora kuri radio zitandukanye zirimo Radio10, Flash FM na KFM yavuyeho yerekeza kuri Kiss FM mu 2014.
Uncle Austin asanzwe ari umunyamakuru ubifatanya n’umuziki ndetse akaba n’umushyushyarugamba mu bitaramo n’ibirori binyuranye.