Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) yamaganye gahunda y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda kuri uyu wa kabiri indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro.
Filippo Grandi yavuze ko iyi gahunda yatanze urugero rubi rutari rwarigeze rubaho mbere.
Yavuze ko ibindi bihugu byakiriye abasaba ubuhungiro benshi kurusha Ubwongereza na byo bishobora gufata icyemezo cyo gukurikiza urwo rugero.
Urubuga rwa ONU rusubiramo amagambo ya Grandi agira ati: “Ku Rwanda, ndatekereza ko twabisobanuye neza cyane mu byumweru bicyeya bishize ko twemera ko ibi byose atari byo, ku mpamvu nyinshi zitandukanye”.
Yavuze ko “kohereza mu mahanga” inshingano zabwo kugaragara ku ruhande rw’Ubwongereza, “bitandukanye n’inshingano iyo ari yo yose no gusangira inshingano ku rwego mpuzamahanga”.
Yavuze ugendeye ku gihe cyashize, u Rwanda rufite amateka akomeye yo kwakira impunzi zibarirwa mu bihumbi za mirongo z’Abanye-Congo n’Abarundi.
Ariko avuga ko u Rwanda rudafite ubushobozi n’ibikorwa-remezo byo kwiga ku busabe bwa buri muntu usaba ubuhungiro.
Avuga ari i Genève mu Busuwisi, Grandi yagize ati: “Iyo biba ari ku rundi ruhande, wenda twajyaga kubiganiraho, ariko hano, turimo kuvuga ku gihugu (Ubwongereza) gifite ubushobozi bw’ibikorwa-remezo kirimo kohereza inshingano yacyo mu kindi gihugu, u Rwanda”.
Ku wa mbere, urukiko rw’ubujurire rw’i London rwanze ubusabe bw’abashaka ko iyi gahunda nshya yo kohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro ihagarikwa.
Leta y’Ubwongereza ivuga ko iyi gahunda igamije guca intege abakora ubucuruzi bwa magendu bw’abantu.
U Rwanda ruvuga ko ruri muri iyi gahunda ku bw’umutima wabwo wo gufasha abari mu bibazo.
Ariko iyi gahunda yanenzwe ahanini n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, abakuru b’idini ndetse n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu.
Ku wa mbere nimugoroba, abigaragambya babarirwa mu magana bateraniye hanze ya minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu y’Ubwongereza.
Grandi yavuze ko atemeranya na leta y’Ubwongereza ivuga ko iyi gahunda igamije “kurokora abantu” bakoresha amato (ubwato) matoya mu kwambukira mu Bwongereza mu rugendo rurimo ibyago runyuze mu muhora wa Channel.
Ati: “Kurokora abantu bava mu nzira ziteje ibyago ni ikintu cyiza cyane, ni ikintu cyiza cyane rwose.
“Ariko ubwo [kubohereza mu Rwanda] ni bwo buryo bwiza bwo kubikora? Ni yo mpamvu nyayo yatumye aya masezerano abaho? Si ko mbitekereza”.
Yavuze ko mu rwego rw’amategeko bikomeye kuba hari icyakorwa ubu, ariko ko hakiri inzira zo mu rwego rw’amategeko zishobora gukoreshwa ngo abasaba ubuhungiro bahuzwe n’imiryango yabo mu Bwongereza no mu bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE).
Ati: “Ibi byose bikwiye kurebwaho ku rwego rw’ibihugu hagati y’Ubwongereza n’ibihugu birebwa byo muri EU.
“Inshuro nyinshi twavuze ko duhari ngo dutange inama; ubwo ni bwo buryo bwo kubikora”.