Home Uncategorized Umwana wavukiye amezi 5 niwe wemejwe nk’uwavukiye igihe gito mu mateka

Umwana wavukiye amezi 5 niwe wemejwe nk’uwavukiye igihe gito mu mateka

0

Umwana w’umuhungu wo muri Amerika wavukiye ibyumweru 21 n’umunsi umwe yemejwe ko ari we mwana wavukiye igihe gito kurusha abandi ku isi, akabaho.

Curtis Means yavukiye i Birmingham muri leta ya Alabama umwaka ushize apima 420g.

Guinness World Records yemeje ko Curtis, ubu umaze kugira amezi 16, yaciye uwo muhigo ku isi.

Gutwita byuzuye ubusanzwe bimara nibura ibyumweru 40, bivuze ko Curtis yavutse aburaho ibyumweru 19.

Nyina, Michelle Butler, yagiye ku bise maze yihutanwa ku bitaro tariki 04 Nyakanga (ukwa karindwi) 2020 mu gihe ibishashi by’ibyishimo byariho biraswa mu kirere ku munsi w’ubwigenge bwa Amerika.

Curtis na nyina hamwe na muganga
Curtis na nyina Michelle Butler (ibumoso) hamwe n’umuhanga mu kuvura impinja Dr Brian Sims (iburyo)

Yabyaye impanga, Curtis na C’Asya, ku masaha ya saa sita y’umunsi ukurikiyeho.

C’Asya yapfuye ku munsi ukurikiyeho. Ibitaro bivuga ko mu bihe nk’ibi biha ababyeyi ubuvuzi burimo umwanya wo guterura ako kana mu kanya gato cyane kaba gashoboka.

Ku mahirwe ari munsi ya 1% yo kubaho, Curtis yakomeje guhumeka ari aho bavurira indembe.

Yakuwe ku cyuma gifasha guhumeka hashize amezi atatu nyuma asezererwa mu bitaro mu kwezi kwa kane uyu mwaka, nyuma y’iminsi 275 mu bitaro.

Byabaye ngombwa ko abaganga bamwigisha guhumeka hamwe no kurya akoresheje umunwa.

Curtis Means
Curtis akomeza gukenera umwuka w’inyongera n’agahombo kamugaburira

Nyina wo mu cyaro cya Eutaw muri Alabama, mu itangazo yavuze ko “Amaherezo kugeza Curtis mu rugo no gutungura bakuru be na murumuna wabo ni ibihe nzahora nibuka iteka.”

Curtis – ufite abandi bavandimwe batatu – aracyakenera umwuka w’inyongera n’agahombo kamugaburira, ariko abaganga bavuga ko afite amagara mazima.

Dr Brian Sims, inzobere mu kuvura impinja muri Kaminuza ya Alabama wabyaje uyu mubyeyi, yabwiye Guinness World Records ati: “Nakoze ibi hafi imyaka 20, ariko sinigeza mbona umwana ungana kuriya ukomeye nka we. Hari ikintu cyari cyihariye kuri Curtis.”

Madamu Butler afashe igihamya cy'umuhigo w'isi gitanwa na Guiness World Records
Madamu Butler afashe igihamya cy’umuhigo w’isi gitanwa na Guiness World Records

Curtis yagabanyijeho amasaha 24 ku muhigo wari wari ufitwe n’umwana wo muri leta ya Wisconsin witwa Richard Hutchinson, wavutse ukwezi kumwe mbere ya Curtis, we afite ibyumweru 21 n’iminsi ibiri.

Mbere ya Richard, umuhigo wari umaze imyaka 34, waraciwe n’umwana w’umuhungu w’i Ottawa muri Canada wavutse afite ibyumweru 21 n’iminsi itanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Juventine arashaka kujya inama ntashaka kuyobora
Next articleDRC: Abahanzi bakomorewe bemererwa kuririmba banenga Perezida w’Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here