Home Amakuru Umwiryane hagati ya Jordan Foundation na NCC bizakizwa na Perezidansi¬¬

Umwiryane hagati ya Jordan Foundation na NCC bizakizwa na Perezidansi¬¬

0
Dr Uwera Kanyamanza na Bahati Vanessa

Mu gihe u Rwanda rushishikajwe no kurwanya igwingira ry’abana, abashinzwe abana bo barabarwaniramo bapfa amafaranga atangwa n’abaterankunga, aho Jordan Foundation ishinja umuyobozi wa Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana Dr.Uwera Claudine Kanyamanza ( NCC)  kubarwanya kubera ishyari.

Dr Uwera Kanyamanza na Bahati Vanessa (foto net)

Amakuru yageze mu itangazamakuru yavugaga ko Jordan Foundation  yashinzwe na Madame Vanessa Bahati, ikurikirana ikanafasha abana bavukanye ubumuga bwo kutabona ubu isigaye ikora ibikorwa byo gucuruza izina ry’abo bana, ndetse Madame Vanessa Bahati agatungwa agatoki ko ahabwa inkunga ahubwo akazitemberamo mu bihugu n’imigabane yose y’isi, ndetse akaba yaranayifashishije mu gushakira umwana we nawe wavukanye ubumuga bwo kutabona ishuri muri Amerika, ariko  abo yiyemeje gufasha akabagenera ibisigazwa.

Aya makuru ahakanwa na Madame Vanessa Bahati, watubwiye ko umwana we koko azajya kwiga mu ishuri ryiza, cyakora ngo si muri Amerika ahubwo ni muri Canada.

Avuga kandi ko nta nkunga n’imwe ahabwa n’uwo ariwe wese, kuko yashinze ikigo cyo gufasha abo bana mu gihe yari akomotse ku migabane yose ashaka uko yavuza umwana we bikananira, ariko ageze mu Rwanda ahita afata umwanzuro wo gushinga ikigo gifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona  anacyitirira uwo mwana we, kandi ahita anigomwa umushahara we ungana na miliyoni n’ibihumbi Magana abiri (1.200.000frw) kugira ngo utunge abo bana.

Bahati avuga ko nta nkunga ihambaye yigeze abona ko ahubwo umuryango we usanzwe ufite amafaranga menshi, cyane ko ukora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro kandi bafite ikompanyi yabaye iya mbere mu Rwanda mu bijyanye n’ubucukuzi mu mwaka wa 2013 ndetse na 2018.

Avuga ko abantu benshi batigeze bamenya ubuzima bwe yabayemo na mbere y’uko ashinga iyo fondasiyo ishinzwe gufasha abo bana, kuko yajyaga mu biruhuko buri gihembwe, ariko akabireka kugira ngo arengere abo bana ati abo bavuga ibyo ntibanzi ntibazi n’ubuzima bwanjye.

Bahati Vanessa kandi avuga ko Dr Kanyamanza Uwera Claudine,  uhagarariye NCC yatangiye kumurwanya ubwo yamusabaga kumuhera umukozi akazi, Vanessa akabyanga ashingiye ko atashakaga ko undi muntu uwo ariwe wese yivanga mu mikorere y’ikigo yashyizeho gifasha abo bana, kandi akoresha amafaranga ye ku buryo bwose.

Vanessa ubu wamaze kurega uyu Madamu Kanyamanza uyobora NCC muri Perezidansi nk’uko yabidutangarije yagiye agongana na Kanyamanza mu bihe bitandukanye, kugeza ubwo Minisiteri enye zose zinjiye mu kibazo bafitanye kugira ngo babunge, ariko ngo uyu Kanyamanza uyobora NCC akigira nyoni nyinshi kandi ariwe ubangamira imikorere ya Jordan Foundation.

Vanessa kandi avuga ko Kanyamanza wa NCC yasuye ikigo cya  Jordan Foundation ariko ngo abaza impamvu umwana wa Vanessa atabana n’abo bana bafashwa, Vanessa amusobanurira ko umwana we atagomba kubana n’abo bana kuko iyo bavuye iwabo bagarukana amagambo mabi atiyubashye, bityo akaba atabavanga n’uwe. Yagiz ati ” Namubwiye ko umwana wanjye atabana na bariya bana, kuko bo barafashwa ariko umwana wanjye ntafashwa”.

Madame Vanessa Bahati ari hamwe n’abana afasha (foto net)

Aha Vanessa akomeza avuga ko mu by’ukuri yari asanzwe afite amafaranga ku rwego rushimishije kandi abana be bakaba basanzwe biga Green hills, na mbere ya Jordan foundation. Akaba asanga ari amashyari y’uwo Mudamu uyobora NCC, cyane ko ngo yanarakajwe n’impamvu Vanessa yaba yaratangije foundation  atabanje kubimuganiriza.

Vanessa uvuga ko abana  yareraga yabaye abahaye Leta  mu gihe akiri kubaka  ahantu azabatuza hajyanye n’ubumuga bwo kutabona kuko inzu ye yari yarabageneye itaborohereza ubuzima, avuga ko abo bana ariwe ubakurikirana mu buzima bw’amashuri, ko icyo adakora ubu ari ukubagaburira gusa kandi ko azakomeza kubafasha uko ashoboye. Ati” Ushaka kundwanya arimo ararwanya bariya bana”.

Twagerageje guhamagara Madame Kanyamanza Uwera Claudine uyobora NCC ngo agire icyo avuga kuri iyo mikorere n’ibimuvugwaho  atubwira ko ataboneka kuko yari mu Ntara hanze ya Kigali, ariko tuza kuvugana n’ushinzwe itangazamakuru mu kigo cye,  nawe utarashatse kuduha amakuru, ariko twaje no kumwandikira ibaruwa tumusaba amakuru, kugeza ubwo dusohoreye iyi nkuru atarashaka kugira icyo atangaza.

Jordan Foundation ni ikigo cyakiriye abana 22 batabona kandi bava mu miryango ikennye iri mu kiciro cya mbere, kugira ngo kibafashe kuzamura ubuzima, kandi  mu bana cyakiriye Vanessa yatubwiye ko babiri yabavuje bagakira ndetse bagasubira mu miryango yabo, bakaba bameze neza.

Vanessa kandi ni umubyeyi umaze guhabwa ibihembo bitandukanye kubera icyo gikorwa cy’indashyikirwa, mu bamuhembye hakaba harimo Madame Jeannette Kagame, Aposte Mignone n’abandi.

Mu kiganiro kirambuye twagiranye na Bahati Vanessa Kuwa 9 Nzeli 2019 hari byinshi yadutangarije amaze kugeraho ndetse n’ingorane ahura na zo z’abantu bashaka kumunaniza .

Ndetse biravugwa ko ibigo bifite inshingano mu gufasha abafite ubumuga bafitanye ibibazo nawe aho bivugwa ko ashobora kuzabatwara abaterankunga.

Mu nkuru ikurikira tuzagaruka ku bantu bazwi bemeye inkunga kuri iki kigo ariko ntibazitanga, ndetse n’inkunga bahawe bakanga kuzakira kubera impamvu tugikurikirana.

Iyi nkuru yakurikiranwe na Gatera Stanley na M.Louise Uwizeyimana,

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleImikino y’amahirwe yakabaye ikinwa n’abinezeza-Teddy Kaberuka
Next articleRusizi : Bavuga ko kutagira amakuru ku manza za TPIR, byabavukije ubutabera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here