Bamwe mu Banyakenya kuri interineti barimo kwibaza impamvu guverinoma yabo yashyize imbere umushinga w’urugnda rw’imbunda nto ruyitwaye akayabo karenga miliyari 28 z’amafaranga y’u Rwanda ($ 37m; £ 27m).
Abanenga uyu mushinga bavuga ko atariwo wihutirwaga cyane muri iki Gihugu nubwo ubutegetsi bwo buvuga ko uyu mushinga ufitiye akamaro kenshi Abanyakenya.
Uru ruganda ruto rw’intwaro ruherereye hafi y’umurwa mukuru Nairobi.
Ku wa kane, Perezida Uhuru Kenyatta yayoboye ifungurwa ry’uru ruganda mu gace ka Ruiru.
Yavuze ko uru ruganda ruri mu gishushanyo mbonera cya guverinoma ikora – avuga ko “ruzateza imbere kwigira, guhanga udushya mu gihugu no gushimangira ubushobozi bw’inganda ziri mu gihugu ndetse rutanga akazi ku rubyiruko rwinshi”.
Icyakora, Abanyakenya bamwe banenze iki gikorwa, bavuga ko amafaranga yarushowemo yashoboraga gukoreshwa bindi.
Ati: “Kuki tudashobora gukora imiti ya ARV (igabanya ubukana bwa Sida) aho kuba imbunda? Ni ngombwa kuri twe kwica kuruta kurokora ubuzima? ”Mogada yabajije kuri Twitter.
Ati: “Umusaruro w’ibiribwa ntabwo uhaza ibyo dukeneye. Ariko dufungura uruganda rwintwaro nyamara ntabwo turi kurugamba. Turashaka kohereza intwaro hanze? dukeneye intambara, ubugizi bwa nabi bukabije cyangwa gutunga imbunda zikomeye nko muri Amerika. Ibi byose byavuzwe haruguru ntibireba Kenya. Gusa inzira isigaye ni ibyoherezwa mu mahanga, ”Jo nawe yabyibajijeho kuri twitter.