Home Politike Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare wemewe na Perezida Kagame siwo wakozwe – Rucagu

Umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare wemewe na Perezida Kagame siwo wakozwe – Rucagu

0

Rucagu Boniface wahoze ayobora Intara y’amajyaruguru avuga ko ariwe wasabye Perezida Kagame umuhanda Base-Rukomo-Nyagatare ku mpamvu zo gukura Kinihira mu bwigunge, impamvu y’ubuhahirane hagati y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba no koroshya ubukerarugendo ariko ko ubu ababazwa n’uko umuhanda yasabye akawemererwa atariko wakozwe kuko utacishijwe Kinihira kandi Perezida Kagame yari yarabyemeye.

Uyu muyobozi ubu uba mu nama Ngishwanama y’Inararibonye z’u Rwanda avuga ko uyu muhanda yawatse akigirwa guverineri wambere w’intara y’amajyaruguru.

Rucagu asaba uyu muhanda Perezida Kagame muri 2005 yavugaga ko uzava kuri Base ugaca Kinihira-Miyove-Gicumbi-Ngarama na Nygatare ariko ntiwigeze uca Kinira bikaba aribyo bimubabaza.

Ati“ Perezida akimara kutugira ba Guverineri bambere uko twari bane yadusabye kumubwira icyo twifuza cyadufasha guteza imbere intara tugiye kuyobora. Njye namusabye ikintu kimwe, namubwiye ko Kinihira ahari icyicaro cy’Intara y’amajyaruguru ari mu bwigunge kuko nta muhanda uhanyura. Musaba ko mu gihe haboneka umuhanda uvuye kuri Base uhaca ukomeza Nyagatare byakura ako gace mu bwigunge.”

Yishimira ko uyu muhanda yishimira ko ugiye kuzura ariko akababazwa nuko uko Perezida Kagame yawemereye abaturage atari ko wakozwe ariko ko igihe kizagera bigakosoka.

Yagize ati“Abaturage nahoraga mbabwira ko Perezia Kagame yabemereye umuhanda uca Kinihira ukomeza Nyagatare, nibimenyekana ko uko yawemeye atariko wakozwe bizasaba ko bongeraho umuhanda wa kaburimbo uva Kinihira ugahura n’indi kaburimbo bubatse.” Akomeza avuga ko usibye kuba uyu muhanda wari bukure Kinihira mu bwigunge wari kuzafasha mu bukungu mu ihererkanya ry’ibiribwa hagati y’Intara y’amajyaruguru n’iy’Uburasirazuba ndetse ukanafasha mu bukerarugendo ku bava muri Pariki y’Ibirunga bajya muri pariki y’Akagera batabanje kuzenguruka Kigali.

Uyu mumuhanda utavugwaho rumwe uturuka ahazwi nko ku ‘Mashini’ mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo ugahuza Intara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba.

Uva kuri Base ugera mu Mujyi wa Gicumbi, uyu muhanda ukora ku mirenge irindwi irimo Gashenyi (Gakenke), Base na Cyungo (Rulindo), Ruhunde (Burera), Miyove, Nyankenke na Byumba muri Gicumbi ugakomeza mu Karere ka Nyagatare.

Minisiteri y’ibikorwa remezo Minifra, itangaza ko uyu muhanda uzaba wuzuye mbere yuko uyu mwaka urangira kuko agace ka Base-Rukomo kagizwe n’ibirometero 51 kamaze kurangira, naho aka Rukomo-Nyagatare k’ibirometero 73.3 kageze kuri 83%.

Umuhanda witezweho guhuza Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburasirazuba
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Ouattara yemereye Laurent Gbagbo kugaruka mu gihugu
Next articleUruganda rw’imbunda ruherutse gufungurwa muri Kenya rwanenzwe na benshi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here