Kuri uyu wa mbere, visi perezida wa Kenya William Ruto, yabujijwe gukorera urugendo mu gihugu cya Uganda nyuma yo gutegereza ku kibuga cy’indege abashinzwe abinjira n’abasohoka bamwirengagije.
William Ruto yari yiteguye kujya muri Uganda nkuko yari yabiteguye ariko abashinzwe abinjira n’abasohoka bavugaga ko agomba kubona ruhushya mbere yuko asohoka igihugu.
Mu minsi yashize byagaragaye ko afitanye umubano uatari mwiza n’abayobozi muri leta no mu ishyaka akomokamo.
Muri Nyakanga, Bwana Ruto yasuye Uganda mu rugendo rwe bwite kandi agaragara arikumwe na Perezida Yoweri Museveni bitungura benshi.
Amaze kubuzwa kuva mu gihugu, yanditse kuri Twitter ati “ni byiza, reka tubirekere Imana”.
Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’umwungirije William Ruto ntibabanye neza nk’uko bari bameze bagitsinda amatora kuri manda yabo yambere.
Mu bihe byashize perezida Kenyatta yashinje umwungirije Ruro ko abaho nta ntego afite.
Bwana Ruto wigeze kwiyamamariza kuyobora igihugu ubu akaba ari visi perezida hari inama za guverinoma atagitumirwamo kubera umubano we utifashe neza na Perezida ndetse n’abandi bayobozi muri guverinoma.