Home Iyobokamana Wa mugabo wiyitaga Yezu yatawe muri yombi

Wa mugabo wiyitaga Yezu yatawe muri yombi

0

Inzego z’umutekano mu Burusiya zataye muri yombi uwahoze ari umupolisi wo mu muhanda uvuga ko ari Yezu wavutse ubwa kabiri, akaba yarashinze idini mu gace ka Siberia kuva mu myaka mirongo itatu ishize.

Abakora mu rwego rw’Ubutasi mu Burusiya n’abapolisi bitwaje intwaro bateye agace yagenzuraga, bataye muri yombi Sergei Torop uzwi n’abayoboke be ku izina “Vissarion” hifashishijwe indege za kajugujugu.

Sergey Anatolyevitch Torop wiyise Yezu

Vissarion yatakaje akazi ko kuba umuyobozi ushinzwe umutekano mu 1989 nyuma aza gushinga idini, kuri ubu yafatanywe n’abamwungirije babiri, Vadim Redkin na Vladimir Vedernikov.

Arashinjwa gutegura ishyirahamwe ry’amadini ritemewe n’amategeko, ivuga ko kandi iryo dini ryambuye amafaranga abayoboke ryitwaje amarangamutima.

Abayoboke ibihumbi byinshi bava mu karere ka Krasnoyarsk muri Siberia bagiye bava mu madini basanzwemo bakayoboka idini rya Vissarion yashinze mu 1991 yise “Kiliziya y’Isezerano rya nyuma”.

Abakirisitu b’itorero rya Orutodogisi bagiye bamagana iri dini kuva kera ariko abayobozi b’u Burusiya ntibabyiteho. Abarusiya babarirwa mu bihumbi bari barayobotse umugabo uvuga ko ari Yezu Kirisitu wagarutse uba mu gace ka Siberia.

Bimwe mu biranga uyu sergey anatolyevitch wiyise Yezu

Sergey Anatolyevitch Torop w’imyaka 59, yahoze ari umupolisi wo mu muhanda n’umusirikare mu gihe u Burusiya bwari bukiri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti.

Kuri ubu yiyita “Vissarion”, yashinze idini ry’Isezerano rya Nyuma. Ahora yambaye ikanzu nini y’umweru, afite umusatsi n’ubwanwa birebire.

Uhereye muri za 1990 yagize abayoboke bagera ku 5000 babaho mu mategeko akarishye, batemerewe kunywa inzoga, itabi cyangwa kugira amafaranga.

Uyu Vissarion abigisha iby’ibyahishuwe, gupfa ukazukira mu wundi mubiri no gutungwa n’ibimera gusa. Avuga ko afite intego yo guhuriza amadini yose yo ku Isi hamwe.

Yatandukanye n’umugore we wa mbere ubwo yarongoraga umukobwa w’imyaka 19 wakundaga kumwambarira ubusa kugira ngo amushushanye.

Ni ibiki uyu mugabo yigisha?

Vissarion yigisha abakobwa kuzavamo abagore beza babereye abagabo babo, ntibazamure ijosi, bakagira amasoni kandi bakemera ko bafite intege nke.

Mu myaka yo hambere ubwo yabazwaga n’Umunyamakuru wa BBC iby’uko yaba aroga mu mutwe abayoboke be kugira ngo abarye amafaranga, Vissarion yagize ati “Birambabaza kuba hari abambona batyo, ariko nta kundi byagenda. Gusa nshaka gushyiraho urufatiro ruzahindura abatuye Isi bose.”

Mu nyigisho ze, uyu mugabo akunda guhamagarira abayoboke be gutanga amafaranga no gukora mu bucuruzi bwe bwunguka.

Abayoboke be benshi baba ahitwa Petroyskava, batunzwe no guhinga bakoresheje ifumbire y’imborera kuko banga urunuka ikoranabuhanga kubera imyemerere yabo.

Uko abayoboke be bamufata

Mu nzu nyinshi zo muri ako gace usangamo amashusho ya Vissarion nk’uko aya Yezu akunda kugaragara mu ngo z’Abakirisitu. Baramusenga, kandi bemera ko ngo imperuka izaza mu bwoko bw’umwuzure uzatsemba Isi yose, abari mu idini rya Vissarion bakazaba aribo bonyine barokoka, bagatuzwa mu butaka bw’isezerano aho bazahera bororoka bakongera kuzuza Isi.

Mu mwaka w’2002 Vissarion yabwiye The Guardian ko ari Yezu wavutse ubwa kabiri, aho yagize ati “Ntabwo ndi Imana. Kandi ni amakosa kubona Yesu nk’Imana. Ariko ndi ijambo rizima ry’Imana Data. Ibintu byose Imana ishaka kuvuga, ibinyuza kuri njye.”

Abamukurikira bambara imyenda y’ibishura kandi babara imyaka guhera mu 1961, umwaka Vissarion yavutsemo, naho Noheli yasimbuwe n’umunsi mukuru wo ku wa 14 Mutarama, ku isabukuru ye.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwigisha abana byahariwe abagore mu gihe cya COVID19
Next articleMunyakazi Sadate wirukanywe arakora ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here