Home Amakuru Yahimbye urupfu rwe kubera uburiganya yari amaze gukora

Yahimbye urupfu rwe kubera uburiganya yari amaze gukora

0

Umugabo wo muri leta ya Massachusetts washatse kuriganya amafaranga yagenewe kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 nyuma akihimbira urupfu kugirango adakurikiranwa yakatiwe gufungwa amezi 56 ni ukuvuga imyaka 4 n’amezi 8.

David Staveley yabeshye ko mbere ya Covid-19 yari afite ubucuruzi bukmoemeye ariko bukaba bwarazahajwe n’icyorezo ko kugirango yongere gusubiza ku murongo ubucuruzi bwe akeneye amadolari 544.000  ni ukuvuga igice cya miliyari kirenga cy’amafaranga y’u Rwanda.

Nyuma yo gufatwa kuko yabeshyaga Staveley yashatse kwiyahura ahita ahunga akoreshe impampuro mpimbano kugirango bizavugwe ko yapfuye yiyahuye.

 kugeza ubu niwe muntu wambere uburanye mu nkiko zizwi ashinjwa guhimba urupfu rwe ku nyungo zo gucika ubutabera.

 Abashinjacyaha bavuga ko babajwe n’ibyakozwe na Staveley, bavuka ko yabikoze agamije kurya ibyari bigenewe abakene.

gahunda yo kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 yashyizweho hagati ya Werurwe 2020 na Gicurasi 2021, Porogaramu ishinzwe kurinda imishahara y’abakozi muri Amerika (PPP) yemereye ubucuruzi buciriritse bwibasiwe n’icyorezo gusaba inguzanyo zishingiye ku nyungu nto kugira ngo bishyure imishahara abakozi n’ibindi bikenewe.

Nyuma y’ibyumweru, hamenyekanye uburiganya bwa Staveley yangije ibyangombwa bye byagombaga gutuma akurikiranwa ahita ayandika agapapuro asezera umuryango n’inshuti nk’umuntu ugiye kwiyahura. Nyuma y’ibi yafashe imodoka ye ayijyana ku Nyanja arangije asiga umuryango wayo ufunguye bias naho yahise yiyahurira muri iyo Nyanja.

Abamuzi bemeye ko yiyahuye bari bake bituma n’inzego z’iperereza zitangira kumuhiga kuva muri Gicurasi 2020 kugeza bamubonye muri Nyakanga uwo mwaka.

Muri ayo mezi atatu, bivugwa ko Staveley yakoresheje inyandiko mpimbano ndetse na nimero eshanu za terefone zitandukanye kugira ngo azenguruke igihugu cyose kandi ntawe umutahuye.

Ku ya 23 Nyakanga 2020, nibwo kwihisha kwe byageze ku iherezo afatirwa  mu majyaruguru ya Atlanta, muri Georgia.

Muri uku kwezi kwa Gicurasi, Staveley yemeye icyaha cyo gucura umugambi wo gukora uburiganya bwa banki ndetse no kubeshya ko yapfuye ntiyitabe urukiko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIngabo z’u Rwanda zakozanyijeho n’iza Congo
Next articleUrutonde rw’ibyamamare byakatiwe gufungwa igihe kirekire mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here