Umwuka mwiza ku isonga :REMA igiye gupima imyotsi y’ibinyabiziga byose.
Ikigo cy’igihugu cyo kubungabunga ibidukikije (REMA) kiramenyesha abantu bose ko gupima imyotsi y’ibinyabiziga mu buryo bwisumbuyeho bizatangira ku mugaragaro taliki 25 kanama 2025 ahasanzwe hatangirwa serivisi za “Controle Technique”.
Mu rwego rw’ubukangurambaga bwo kurwanya ihumana ry’umwuka duhumeka.
Yifashishije urubuga rwayo rwa X rwahoze ari twitter ,REMA yatangajeko ibinyabiziga byose bikoresha lisansi,mazutu n’ibikoresha lisansi n’amashanyarazi (hybrid)bizapimirwa imyotsi.
Abatunze ibinyabiziga bazajya basaba umunsi wo gusuzumisha ibinyabiziga byabo binyuze mu rubuga rw’irembo nk’uko bisanzwe bishyura ikiguzi cyo gusuzumisha ibijyanye na “mekanike”n’icyo gupimisha imyotsi.
REMA ivuga ko abafite ibinyabiziga bikwiye gutangira gutegura hakiri kare kugira ngo igihe ni kigera bazitabire iyi gahunda. Bityo batange umusanzu mu guharanira umwuka mwiza n’ubuzima bwiza kuri bose.
Karungi Doreena
