Abasirikare batatu barakomeza gufungwa kubera amatike y’indege
Urukiko rwa Gisirikare rwategetse ko abasirikare batatu ba RDF bakomeza gukurikiranwa bafunzwe iminsi 30 kubera gukekwaho gukoresha umutungo wa minisiteri y’ingabo nabi mu kugura amatike y’indege.
Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa hagati muri uku kwezi, rukurikiranwemo abantu 28 barimo abasirikare batatu ba RDF, aba ofisiye babiri b’urwego rw’igihuu rushinzwe igorora n’abasivili 23 barimo n’abanyamakuru b’imikino babiri.
Ibyo bakekwaho ahanini bishingiye ku ngendo z’indege zakozwe n’ikipe y’ingabo z’igihugu mu mikino itandukanye ku mugabane wa Afurika harimo umukino yakiniye mu Gihugu cya Misiri n’umukino yakiniye mu gihugu cya Tanzania ikina na Azam FC yo muri Tanzania.
Mu iburanisha ryabaye ku wa 13 Kanama, rikabera mu muhezo abaregwa bose bahakanye ibyo baregwa basaba urukiko kubarekura by’agaeganyo bagakomeza gukurikiranwa bari hanze.
Usibye abasivile 23 n’aba ofisiye babiri b’urwego rw’igihugu rushinzwe igorora aabsirikare bakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo ni Major Vincent Murigande, Captain Peninah Umurungi, and Peninah Umutoni.
Umucamanz amu rukiko rwa gisirikare mu mwanzuro we avuga ko abafunguwe nta bimenyeto bikomeye bituma bakomeza gukurikiranwa bafunzwe bityo ko bakomeza gurikiranwa badafunzwe.
