Abafite ubumuga baracyabangamirwa n’inyubako zitaborohereza.

Abafite ubumuga baracyabangamirwa n’inyubako zitaborohereza.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho none kuwa kane italiki 28 kanama 2025, mu inama yahuje inzego za Leta n’imiryango ihagarariye abantu bafite ubumuga, bahuriye mubiganiro byibanze ku burenganzira bw’abafite ubumuga ndetse no kunoza uburyo bwo korohereza abafite ubumuga kubona serivisi mu nyubako za leta.

Iyi nama yibanze cyane nama ku isesengura ryakozwe ku ngengo y’imari igenerwa gahunda zo guteza imbere abantu bafite ubumuga mu Rwanda n’uburyo boroherezwa kubona serivise mu nyubako rusange.

Bifashishije urubuga rwabo rwa X basobanuye ko ibi ibiganiro byari bigamije gusuzuma ibyavuye mu isesengura ryakozwe ku mishinga iterwa inkunga n’ingingo y’imari ya Leta 2022-2025 zagaragajwe mu nama zerekanye ko hari intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa gahunda zorohereza abafite ubumuga.

Bongeraho ko hakiri imbogamizi zikomeye zicyigaragara, cyane cyane izishingiye ku nyubako zimwe na zimwe zidafite inzira zorohereza abantu bafite ubumuga, bikaba bibangamira uburenganzira bwo kubona serivisi ku buryo bungana.

Abitabiriye inama bashimangiye ko hakenewe kongera ubushobozi n’ingengo y’imari igenerwa izi gahunda, kugira ngo imbogamizi zikigaragara mu myubakire ziveho burundu.

Ndayisaba Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga(NCPD), yashimiye Leta ku ruhare rugaragara mu guteza imbere imibereho y’abafite ubumuga.

Yibukije ko hakenewe kongera imbaraga mu gukuraho inzitizi zigihari mu nyubako rusange zitandukanye.

Karungi Doreen

Intego

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui