RAB yasabye abaturage gukaza ingamba mu kurwanya ibisazi by’imbwa.

RAB yasabye abaturage gukaza ingamba mu kurwanya ibisazi by’imbwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) cyasabye abaturage bose batunze imbwa gushyira imbaraga mu kubahiriza amategeko yo kuzirinda ibisazi no kuzikingiza buri mwaka, mu rwego rwo gukumira ko zikomeza kuba intandaro y’ikwirakwira ry’indwara imbwa zanduza abantu.

Yifashishije urubuga rwayo rwa X, RAB, yavuze ko hashingiwe ku itegeko No. 54/2008 ryo ku wa 10 Nzeri 2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zandurira mu matungo mu Rwanda, ndetse n’amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yo ku wa 18 Ugushyingo 2010, yerekeye isuku n’isukura ry’amatungo n’izindi nyamaswa zororerwa mu ngo.

RAB yibukije ko imbwa zidakingiwe zishobora gukwirakwiza virus y’ibisazi (rabies), indwara ikomeye ishobora kwanduza abantu ndetse ikabagiraho ingaruka zikomeye. RAB yasabye buri wese utunze imbwa kubahiriza ibi bikurikira:

Gutangaza imbwa batunze ku buyobozi bw’inzego z’ibanze (umudugudu), bigahabwa icyemezo cyemewe. Gukingiza imbwa buri mwaka urukingo rw’ibisazi. Iyo imbwa isohotse mu rugo, igomba kuba iri kumwe n’umuntu mukuru kandi iri ku mugozi.

Imbwa igomba kuba ifite agasakoshi kabugenewe ko mu kumunwa (muzzle) kugira ngo itaruma abantu.

RAB ikomeza kuburira ko umuntu uzarenga ku mategeko n’amabwiriza avugwa muri iri tangazo, azahanwa n’amategeko nk’uko biteganywa.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RAB, Dr. Solange Uwituze, agaragaza ko intego ari ugukumira indwara y’ibisazi by’imbwa no kurinda ubuzima bw’abaturage, cyane cyane abo mu mijyi n’ahantu hahurira abantu benshi.

Karungi Doreen

Intego

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui