N’Ubudage burashaka guhuza u Rwanda na RDC
Serap Güler, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage atangaza ko igihugu cye kiri gushaka uko cyahuza u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Mu bihe bitandukanye, yaganiriye n’abayobozi bakuru b’u Rwanda, u Burundi na RDC baganira uko ibitandukanya ibi bihugu byakurwaho, amahoro n’ubuhahirane bigasubukurwa.
Aho aheruka, ni i Kinshasa aho yahuye na Perezida Félix Tshisekedi ku wa 24 Ukwakira 2026.
Igihugu cye kiri gushaka uko cyagira uruhare rwa dipolomasi, rukaba rwakunganira umuhati wa Qatar na Amerika mu gukemura iki kibazo n’ubwo igihura naza birantega.
Mu butumwa bwatanzwe nyuma y’inama Güler aherutse kugirana na Tshisekedi, yavuze ko yasabye ko u Budage bwagira uruhare mu buhuza, bugafasha impande bireba kugeza ubutumwa kuri buri ruhande no guteza imbere ibiganiro bigamije amahoro.
Yatangaje ko yabivuganyeho na Perezida wa Congo Kinshasa, amubwira ko ubutegetsi bw’Ubudage busanzwe budafite aho bubogamiye mu mpande zihanganye bityo ko bushobora kugira uruhare mu buhuza.
Kugeza ubu, nta makuru arambuye aratangazwa y’uko u Budage buteganya kuzahuza u Rwanda na RDC.
Urugendo yahuriyemo n’Abakuru b’ibihugu bivugwa muri iki kibazo, nirwo rwonyine kugeza ubu abantu bashingiraho bemeza ko Berlin ishaka guhuza Kigali, Kinshasa na Gitega.
Nk’ubu, mbere yo guhura na Tshisekedi, Serap Güler yagiriye uruzinduko mu Rwanda no mu Burundi.
Ku wa 20 Ukwakira 2026, yakiriwe na Paul Kagame muri Village Urugwiro, baganira uko ubufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Budage bwashimangirwa mu nzego zifitiye inyungu impande zombi.
Nyuma yahise ajya mu Burundi aganira na Évariste Ndayishimiye, ahava ajya kuganira na Tshisekedi i Kinshasa.
Mbere, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage yari yatangaje ko Güler azaganira n’abayobozi bo muri ibyo bihugu ku bibazo by’akarere, hagamijwe gushimangira amahoro, umutekano n’iterambere rirambye.
Kigali ntibanye neza na Kinshasa kandi iki kibazo kimaze imyaka myinshi.
Umuhati washyizweho ngo amakimbirane ashingiye ku mateka ahanini akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi akemuke, nturagera ku byo wari ugamije.
Abahuza babaye benshi, babamo Angola, Afurika yunze ubumwe, Qatar, Amerika, Ubufaransa n’abandi gusa nta musaruro ufatika uragaragara.
Mu minsi ishize ubwo icyahoze kitwa AFC/M23 cyahindukaga kikitwa Front pour la Réfondation de la Nation( FRN), kigahabwa Joseph Kabila ngo abe ari we ukiyobora, ibintu byahinduye isura.
Ubutegetsi bwa Kinshasa buvuga ko kuba Kabila ari we watoranyijwe ngo ayobore uriya mutwe, byerekana ko ashyigikiwe n’u Rwanda.
U Rwanda ruvuga ko ibyo rukora biba bigamije kuririndira umutekano wahungabanyijwe kenshi n’abarugabyeho ibitero mu myaka yatambutse.
Ingamba zarwo z’ubwirinzi zigamije ko ibyo bitazongera kubaho, kandi abayobozi barwo bavuga ko zitazanwaho igihe cyose umutwe wa FDLR uzaba ukiri ho.
FDLR ni umutwe ufite aho uhuriye n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. U Rwanda rufata uwo mutwe nk’ikibazo cy’umutekano w’igihugu.
