Papa Francis yemereye abapadiri guha umugisha ababana nk’abatinganyi, iyi ikaba ari intambwe ikomeye ku batinganyi – banazwi nk’aba LGBT – bo muri Kiliziya Gatolika.
Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika yavuze ko mu bihe bimwe, abapadiri bakwiye kwemererwa guha umugisha abatinganyi n’ababana “mu buryo budasanzwe”.
Ariko Vatican yavuze ko iyo migisha idakwiye kuba mu migenzo (imihango) isanzwe ya Kiliziya cyangwa ngo ibe ifite aho ihuriye no gushyingiranwa cyangwa ubukwe.
Vatican yongeyeho ko ikomeje gufata ko gushakana kuba hagati y’umugabo n’umugore.
Papa Francis yemeje inyandiko yasohowe na Vatican ku wa mbere itangaza iyo mpinduka. Vatican yavuze ko ikwiye kuba ikimenyetso ko “Imana iha ikaze bose”, ariko iyo nyandiko ivuga ko abapadiri bagomba gufata icyemezo hashingiwe kuri buri bantu ku giti cyabo.
Atangaza iyo nyandiko, Kardinali Víctor Manuel Fernández, umuyobozi nshingwabikorwa (perefe) wa Kiliziya, yavuze ko iri tangazo rishya rikomeza “gushikama ku nyigisho gakondo [fatizo] ya Kiliziya ijyanye no gushakana”.
Ariko yongeyeho ko bijyanye n'”icyerekezo cy’ubushumba” cya Papa cyo “kwagura” kugera ku bantu (kwisangwamo) kwa Kiliziya Gatolika, aya mabwiriza mashya azemerera abapadiri guha umugisha ababana mu buryo bugifatwa nk’icyaha.
Iryo tangazo rivuga ko abantu bakira umugisha “ntibakwiye gusabwa ko mbere bari bafite imyifatire itunganye”.
Muri Kiliziya Gatolika, umugisha ni isengesho cyangwa ukwinginga, ubusanzwe bikorwa n’uwihayimana, asaba Imana kugirira neza umuntu cyangwa abantu barimo guhabwa umugisha.
Kardinali Fernández yashimangiye ko aha hantu hashya Kiliziya ihagaze hadaha ishingiro ukuntu abatinganyi babonwa mu maso ya Kiliziya Gatolika.
Iryo tangazo rigaragara ko ari ukoroshya imvugo kwa Kiliziya Gatolika, nubwo atari impinduka ku ho ihagaze. Mu 2021, Papa yavuze ko abapadiri badashobora guha umugisha ababana nk’abatinganyi kuko Imana idashobora “guha umugisha icyaha”.
Mu Kwakira (10) uyu mwaka, Papa Francis yari yumvikanishije ko yiteguye gutuma Kiliziya iha umugisha abatinganyi.
Mbere, abasenyeri bo mu bihugu bimwe bari baremereye abapadiri guha umugisha abatinganyi, nubwo aho abayobozi ba Kiliziya bahagaze hari hakomeje kudasobanuka.