Home Ubutabera Paris: Dr Munyemana yategetswe kuguma ku rukiko mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

Paris: Dr Munyemana yategetswe kuguma ku rukiko mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.

0

“Bamusabye kuguma mu rukiko ngo nubwo yaburanaga ataha (Accusé libre).” Ibi ni ibimaze gutangazwa n’abanyamakuru bamaze amezi 2 bakurikurana urubanza rwa Dr Munyemana Sosthene uregwa ibyaha bya Jenocide yakoreye I Butare.

Mu gihe inteko iburanisha yari igiye kwiherera, umucamanza mukuru yagize ati “Inteko igiye kwiherera, Munyemana ntabwo yemerewe gusohoka hano mu rukiko, ndasaba ko ushinzwe umutekano amucungira umutekano hano.” Uyu mucamanza yasabye ko abandi bose bajya hanze kugeza igihe bababwirira kugaruka.

Ubwo imirimo yo kuburanisha uyu munsi yatangiraga, Dr Munyemana yahawe ijambo rya nyuma mbere y’uko urukiko rwiherera agira ati ” Ba nyakubahwa Bacamanza Nyangamugayo mbanje kubashimira. Nsabye imbabazi niba hari aho naba ntaritwaye neza muri iyi minsi y’urubanza.
Sinagira icyo mvuga ntabanje kwihanganisha ababuze abantu bose muri jenoside, nifatanyije na bo. Nihanganishije kandi abo muri famille yanjye babuze ababo muri jenoside, bamwe nkaba ntarabashije no kujya ku kiriyo no gushyingura ababo.

Ndashimira umuryango wanjye mpereye ku mugore wanjye n’abana, na commitee de soutiens yambaye hafi, iyo batabaho mba narashengutse umutima. Ndashimira abanyunganiye bambaye hafi.

Banyakubahwa bacamanza, ni mujya kuncira urubanza, mutekereze ku kunsubiza icyubahiro, ku gisubiza igihugu cyanjye n’ikiremwa muntu.”

Dr Munyemana, umuhanga mu kuvura indwara z’abagore yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa birimo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara. ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa kumuhamya ibyaha byose ashinjwa agakatirwa iifungo cy’imyaka 30. Umwanzuro ku rubanza rwe uratangazwa kuri uyu wa kabiri nyuma y’umwiherero w’inyangamugayo ntagihindutse.

U M Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKiliziya gatolika yemeye guha umugisha ababana bahuje ibitsina (abatinganyi)
Next articleAmashusho: Nyuma yo kubura gica Basabose na Twahirwa bahamijwe icyaha cya Jenoside mu Bubiligi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here