Home Ubutabera Amashusho: Nyuma yo kubura gica Basabose na Twahirwa bahamijwe icyaha cya Jenoside...

Amashusho: Nyuma yo kubura gica Basabose na Twahirwa bahamijwe icyaha cya Jenoside mu Bubiligi

0

Urukiko rwa rubanda rwo mu bubiligi (cours d’assise de Bruxelles), rwahamije  Basabose Pierre, w’imyaka 76, icyaha cya jenoside kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe mu gihe mu genzi we Twahirwa Séraphin w’imyaka 66, nawe yahamwe n’icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara, kwica abantu abishaka no gufata abagore ku ngufu.

 Uru rukiko ntiruratangaza ibihano rwakatiye aba banyarwnada bombi

Ni umwanzuro watangajwe ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, watangajwe abashinjwa bose bari mu rukiko. Aba bombi baburanye bahakana ibyaha n’ubwo abatangabuamya benshi babahamije ibi byaha ndetse bakongeraho ko iyo batagira uruhare abatutsi barimbuwe mu duce twa Kigarama, Gikondo na Getanga batari kwicwa.

Twahirwa yashinjwaga kuba ariwe wayoboye umutwe w’Interahamwe wari I Gikondo warimbuye nyuma yo gutoteza Abatutsi bari bahatuye mu gihe Basabose we yashinjwaga gukwirakwiza ibikoresho byo kurimbura abatutsi mu nterahamwe.

Jenerali Ndindiriyimana Augustin, wari uyoboye jandarumori (polisi), mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni umwe mu bahaye ubuhamya urukiko arubwira ko  azi Twahirwa Seraphin nk’umwe wari uyoboye interahamwe zikomeye ku buryo na jandarumori itashoboraga kuziha amabwiriza.

Ubuzima bw’abahamijwe ibyaha mbere ya Jeneoside yakorewe Abatutsi

Basabose Pierre mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari umusirikare ndetse akaba yari n’umushoferi wa Colonel Elie Sagatwa (muramu wa Habyarimana). Nyuma yo gusezererwa mu gisirikare yatangiye ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu mujyi wa Kigali (Forex Bureau).

Usibye kuba yari umushoferi wa musaza wa Kanziga Agathe, (umugore wa perezida Habyarimana),  yari umwe mu bari bagize, icyitwaga Akazu. Mu 1993, yabaye umunyamigabane wa kabiri nyuma ya Kabuga Felecien muri Radio RTLM, yakanguriraga abantu urwango rushingiye ku moko mbere ya jenoside. Akekwaho kuba yarateye inkunga poropagande ya Jenoside. Aregwa kandi gutanga amafaranga n’intwaro mu mutwe w’Interahamwe mu duce twa Gatenga na Gikondo mu mujyi wa Kigali no gushishikariza abari muri uyu mutwe kwica Abatutsi.

Séraphin Twahirwa wahoze ari umukozi wa Minisiteri y’Ibikorwaremezo ashinjwa kwica Abatutsi mu duce twa Gatenga na Kicukiro afatanyije n’Interahamwe zo mu Gatenga yari abereye umuyobozi.

Twahiarwa na Basabose bujuje abanyarwanda 11 baburanishijwe n’Ububiligi bose bahamijwe ibyaha

Basabose Pierre  na Twahirwa Séraphin, bagiye kwiyongera ku bandi baburanishijwe n’Ububiligi mu manza eshanu ziheruka aribo; Soeur Maria Kizito, soeur Gertrude, Vincent Ntezimana na Alphonse Higaniro bakatirwa imyaka iri hagati ya 12 na 20. Mu 2005 bwaburanishije Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 na Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12. Mu 2007 haburanishijwe Major Ntuyahaga Bernard akatirwa gufungwa imyaka 20, mu 2009 haburanishwa Ephrem Nkezabera wakatiwe igifungo cy’imyaka 30, naho muri 2019 u Bubiligi bwaburanishije Fabien Neretse akatirwa gufungwa imyaka 25. Urubanza rwa Fabien Neretse ruheruka kuburanishwa n’u Bubiligi muri 2019, ari na rwo rwa mbere igihugu cy’u Bubiligi cyemejemo inyito ya ‘’jenoside.’’

Kurikira byinshi kuri uru rubanza mu majwi n’amashusho

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleParis: Dr Munyemana yategetswe kuguma ku rukiko mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko.
Next articleImyaka 24 y’igifungo, Dr Munyemana ashyizwe aho yashyize abandi – Uwakurikiranye urubanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here