Home Ubutabera Imyaka 24 y’igifungo, Dr Munyemana ashyizwe aho yashyize abandi – Uwakurikiranye urubanza

Imyaka 24 y’igifungo, Dr Munyemana ashyizwe aho yashyize abandi – Uwakurikiranye urubanza

0

Igicuku kinishye, i Paris mu Bufaransa nibwo urukiko rwa rubanda (cours d’assise) rwahanishije Dr Munyemana Sosthene igifungo cy’imyaka 24 nyuma yo kumuhamya icyaha cya Jenoside kubera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Dr Munyemana, waburanaga adafunzwe iki cyemezo cy’umucamanza kikimara gusomwa yahise yambikwa amapingu ako kanya, bisa neza n’uko nawe yafungiranaga abatutsi kuri segiteri bakazakurwamo bajya kwicwa nk’uko umwe mu bakurikiranye uru rubanza yabibwiye itangazamakuru.

Yagize ati ” Ndishimye kuko ahamijwe ibyaha n’ubwo bibaye bitinze, igihe bicaga abatutsi, bari baziko batazigera bacibwa urubanza”

Ibi Kandi byagarutsweho na Daphrose Gauthier wavuze ko ubutabera buhawe imiryango y’abazize Jenocide muri Tumba, kandi ko ari ibyo kwishimira nyuma y’imyaka 29 umunyabyaha yidegembya.

Dr Munyemana yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa, mu gihe ubushinjacyaha bwo bwamushinjaga ibyaha bya Jenocide n’ibyibasiye inyoko muntu, birimo gufungirana abantu kugira ngo bicwe, harimo ubufatanyacyaha mu kugaragaza ubushake bwo gushyigikira abateguye jenocide, Kugira uruhare mu ishyirwaho rya za bariyeri ziciweho abantu, ndetse no kuba yaragiye ku marondo yishe abatutsi.

Munyemana si ubwambere ahamijwe icyaha cya Jenoside kuko muri Kanama 2007 Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30, na ho muri Mutarama 2010 Urukiko Gacaca rwa Ngoma mu bujurire rwazamuye igihano rumukatira adahari igifungo cya burundu rumaze kumuhamya uruhare rwe mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Butare, by’umwihariko muri CHUB aho yishe abagore n’abana kimwe n’aho yari atuye i Tumba.

Mu byo yahamijwe harimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya Segiteri Tumba akajonjora abicwa. Ibindi byamuhamye ni ugutanga intwaro yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe no gukora ubwicanyi kuri bariyeri yo ku Mukoni. Dr Munyemana Sosthène yahungiye mu Bufaransa muri 1994, akomeza akazi ke k’ubuganga mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot, ahagarikwa muri 2009.

Mu kwezi ku Ukuboza 2018 umushinjacyaha w’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kumugeza imbere y’ubutabera ariko ikirego cya mbere ku byaha bya Dr Munyemana muri jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu Bufaransa mu Rukiko rwa Bordeaux (TGI Bordeaux) mu mwaka wa 1995.

U M. Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Nyuma yo kubura gica Basabose na Twahirwa bahamijwe icyaha cya Jenoside mu Bubiligi
Next articleUbubiligi: Basabose wahamijwe icyaha cya Jenoside ntiyakatiwe n’urukiko

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here