Home Amakuru Abarundi bashaka kujya muri Amerika bashyiriweho amananiza na Perezida Trump

Abarundi bashaka kujya muri Amerika bashyiriweho amananiza na Perezida Trump

0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashyize umukono ku itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu birimo n’u Burundi kwinjira muri icyo gihugu kubera impamvu z’umutekano, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, White House.

Muri iri tegeko, hagaragaramo ibihugu 12 byakumiriwe ndetse n’ibindi byagabanyirijwe ku rugero ingendo z’abashaka kwinjira muri Amerika.

Ibi bihugu 12 abaturage babyo bakumiriwe harimo Tchad, Repubulika ya Congo Brazaville, Guinée Equatoriale, Eritrea, Haiti, Iran, Libya, Somalia, Sudani ndetse na Yemen.

Iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 09 Kamena 2025, rigabanya kandi ingendo z’abashaka kwinjira muri Amerika baturutse mu bihugu birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkmenistan ndetse na Venezuela.

Umuvugizi w’ibiro bya Perezida wa Amerika, Abigail Jackson yavuze ko Perezida Trump arimo gushyira mu bikorwa ibyo yemereye Abanyamerika, birimo kubasezeranya ko azabarinda abanyabyaha binjira muri Amerika baturutse mu bindi bihugu.

Trump avuga ko urutonde rw’ibi bihugu byafatiwe izi ngamba rushobora gusubirwamwo mu gihe byaramuka byisubiyeho bigakosora ibitagenda neza.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbogoshi barushije imbaraga abakoresha babo bituma n’imisoro ibigenderamo
Next articleU Rwanda rwikuye muri ECCAS/CEEAC kubera DR Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here