
U Rwanda rwikuye mu ryango wa Eccas (Economic Community of Central African States) umuryango uhuza ibihugu byo muri Afurika yo hagati kubera Igihugu cye Repubulika ya Demokarasi ya Congo kitambikaga inyungu zarwo
Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu rigaragaza ko u Rwanda rwikuye muri uyu muryango w’ibihugu 11 kuko igihugu cya DR Congo kimaze kuwigarurira abanyamuryango bawo benshi bakorera mu nyungu z’iki gihugu.
U Rwanda ruvuye muri uyu muryango mu gihe rwari rwitabiye inama y’abakuru bibihugu b’uyu muryango iri kubera i Malabu muri Guinée équatoriale
U Rwanda rwai rugeze igihe cyo kuyobora uyu muryango kuko kimwe n’indi miryango ubuyobozi bwawo bugenda buhinduka buri mwaka ukayoborwa na buri gihugu, kuri iyi nshuro rero DR Congo yitambitse yanga ko u Rwnada rufata iyi ntebe iviga ko niruyifata iva muri uyu muryango. U Rwanda narwo rutsimbarara ku iyubahirizwa ry’amategeko muri uyu muryango cyane mu ngingo yayo ya 6 ivuga ku isimburana ry’ubuyobozi.
Ibi ntacyo abanyamuryango babikozeho kuko icyifuzo cya DRC aricyo cyagenedeweho bituma u Rwanda ruhita rwikura muri uyu muryango.
Si ubwambere u Rwanda ruwugiriyemo ibibazo kuko muri 2023, ubwo wayoborwaga na DRC, nabwo u Rwanda rwakumiriwe mu nama yari yabereye i Kinshasa, icyo gihe u Rwanda rwandikiye umuryango w’ubumwe bwa Afurika ariko ntiwagira icyo ubikoraho.
Mu mwaka wa 2007, u Rwanda nabwo rwasezeye muri uyu muryango kuko rwabonaga nta nyungu rufitemo rwongera kuwusubizamo muri 2016.
Ibihugu 11 bigize uyu muryango ni Angola, Burundi, Cameroon, the Central African Republic, Congo, Gabon, Equatorial Guinea, Democratic Republic of Congo, Rwanda, Sao Tome and Principe na Chad
Uyu muryango washinzwe mu 1983 ugamije guhuza ibi bihugu mu by’ubukungu ntacyo uratangaza ku kuba u rwnada ruwusezeyemo













