Home Ubukungu Abogoshi barushije imbaraga abakoresha babo bituma n’imisoro ibigenderamo

Abogoshi barushije imbaraga abakoresha babo bituma n’imisoro ibigenderamo

0

Ntibisanzwe ko ihene yayobora mucoma cyangwa ko umukozi yananiza umukoresha kuko ariwe uba umufiteho ubushobozi, gusa hari imyuga itandukanye aho abakozi barusha ubushobozi abakoresha nko mu mwuga wo kogosha no gutunganya ubwiza.

Ba nyiri izi nzu zishakirwamo ubu bwiza bavuga ko batezwa igihombo kinini n’abakozi babo (abogoshi) bakanagiteza igihugu kuko badasora uko bikwiye bitewe n’imyitwarire yabo ahanini ishingiye uko bakoramo bakanakoresha amafaranga, imyitwarire yabo yo kutubaha akazi n’abakoresha babo ariko ibi byose bikanatizwa umurindi no kudashyirahamwe kw’abashoramari muri iki gice.

Ingabire Anne, ni umwe mu bashoramari bafite salo mu mujyi wa Kigali ahazwi nko kwa Rubangura, avuga ko amaze guhomba arenga miliyoni ebyiri aziha abogoshi ngo baze kumukorera ariko nti baze gukora ibyo bumvikanye.

Ati: “ Ubu hari uwo nahaye miliyoni ebyiri ngo aze ankorere muri salo ntiyaza none ahubwo namusanze hano nawe ari umushoramari yarayashinzemo salo, ubu ntacyo namubwira kuko nawe ni umushoramari.”

Undi mushoramari utashatse kugaragaza imyirondoro ye wo mu Karere ka Gasabo avuga ko yahombejwe miliyoni eshatu n’igice mu byumweru bibiri n’abogoshi.

Ati: “ ubwamabere nahabaye miliyoni ebyiri banga kuza gukora mara icyumweru ntakora inzu ifunze kandi nayo nsabwa kuyishyura byansabye gushaka abandi mbaha indi miliyoni n’igice kugirango nongere mfungure imiryango, ariko nabo sinizeyeko tuzatindana kuko niko bateye.”

Mukayiranga ukorera muri gare yo mu mujyi we avuga ko yabiboneye igisubizo nyuma yo kumara imyaka myinshi abogoshi baramunaniye kubera kumuteza ibihombo.

Ati: “ baratunaniza ku buryo ubura icyo ubakorera, benshi ni abasinzi, indaya, iyo ubahaye ayo mafaranga ntiwongera kubabona. Ubu rero bazanye ubundi buryo bwo kukubwira ngo ubagurishe iseta, ukamuha intebe asanzwe akoreraho n’ibikoresho byose akagukodesha, ibi abikora iari kukunaniza kuko aba amaze kugira abakiriya benshi. Jye narabyemeye kuko nasanze bimpa amahoro yo kudahora mbashaka, ubu nkodesha inzu nawe akankodesha iseta imbere mu nzu akimenya nkamumenyera ibikoresho ariko nawe akanyishyura ukwezi mbere.”

ubu buryo bwa Mukayiranga bunengwa n’abandi bashoramari kuko bavuga ko umwogoshi yinjiza menshi kurusha umushoramari bityo nabwo akaba ari ubundi buryo bwo kwica uyu mwuga ku ruhande rw’abashoramari.

Rusaganwa Leo, ushinzwe ubuzima muri PSF, yasabye aba bashoramari guha imbaraga ishyirahamwe ryabo kuko ariryo rizabakemurira ibibazo

Aba bashoramari bose bahuriza ku kuba barananaiwe gushyira hamwe ngo bakureho aya mafaranga baha abogoshi mbere azwi nka recruitement (sign on fee) kuko aribyo bizakemura iki kibazo.

Uzabakiriho Claudien, ushinzwe amahugurwa y’abasora muri RRA, avuga ko iyi mikorere ihombya igihugu mu misoro igahombya n’aba bogoshi kuko batiteganyiriza ibizabatunga mu zabukuru

Ati: “ ayo mafaranga babaha mbere yo gutangira akazi ntaho aba ahuriye n’akazi kuko ntamasezerano ayagenga ni nk’uko nawe naguha ideni cyangwa ukarimpa, twabasabye kujya babishyurira kuri banki kugirango babashe gukurikirana neza ibyo binjiza n’ibyo basohora.”

Uzabakiriho akomeza agira ati : “ Turabasaba guhemba abakozi babo buri kwezi bakabahemba mu buryo buzwi bakishyura n’imisoro ku bihembo nk’uko biteganywa n’amategeko. N’aho nibakomeza kubakoresha kuriya bazabishyurira imisoro nk’aba konsilita ( consultat) kuko si banyakabyizi kandi kubasorera nka konsilita nibyo bihenze.”

Nyirazana Adeline, umuyobozi wa BMA ( Beauty makers associatiao) ihuriro rya banyiri amasalo mu gihugu. avuga ko izi mbogamizi zose abashoramari bafite ziri gushakirwa igisubizo biciye mu mavugurura yakozwe muri iri shyirahamwe mu mwaka ushize.

Ati: “ Ikibazo cyaterwaga n’uko twafataga abakozi bacu nka banyakabyizi, kandi abashinzwe imisoro batubwiye ko ataribyo, ubu twiyemeje kubihindura bakaba abakozi bahoraho bagenerwa ibyo umukozi agombwa nabo bakubaha inshingano zabo. Ibi ni nabyo bizadufsha gukemura ibibazo by’imisoro bihari.”

Leo Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF, yibukije aba abshoramari guha imbaraga ishyirahamwe ryabo kuko ariryo rizabafasha gukemura ibibazo bafite no kubafasha kwiteza imbere.

Ku bijyanye n’imisoro aba abshoramari basobanuriwe ubwoko bw’imisoro basabwa gutanga aribwo umusoro ku nyungu. Ipatante n’umusoro mushya uherutse kwemezwa ujyanye n’inikoresho batumiza mu mahanga bibafasha kunoza imirimo yabo.

Abashoramari mu bijyanye n’ubwiza nabo bishinja kudafata umwanzuro uhamye ku mafaranga ahabwa abakozi babo mbere yo gutangira akazi
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMary Baine wayoboye RRA agiye kuyobora ihuriro ry’imisoro muri Afurika
Next articleAbarundi bashaka kujya muri Amerika bashyiriweho amananiza na Perezida Trump
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here