
Ingabire Umuhoza Victoire yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha bitandatu akurikiranweho n’ubushinjacyaha.
Ubushinjacyaha bwareze Ingabire ibyaha bitandatu, birimo kurema no kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu muri rubanda, n’umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi buriho. Byinshi mu birego birasa n’ibyarezwe irindi tsinda ry’abantu 9 bivugwa ko bari abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko.
Ubushinjacyaha buvuga ko bufite amajwi Ingabire Victoire aganira na Ntamuhanga Cassien uburyo bategura ikosi ya gisirikare ikabera i Burundi aho bise kwa Mutaga. ibi byaha byose iNgabire yabihakanye asaba gufungurwa by’agateganyo.
Facebook Comments Box










