Home Ubuzima U Rwanda rwiyemeje kongera imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu n’ingimbi

U Rwanda rwiyemeje kongera imbaraga mu guteza imbere ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu n’ingimbi

0

Umunyamabanga wungirije Ushinzwe ibikorwa muri Minisiteri y’Ubuzima DDG Jeanne Umuhire, yitabiriye Inama Mpuzamahanga y’Abangavu n’Abasore ya 2025 (AdolescentConference2025) yerekeye Ubuzima bw’imyororokere n’uburenganzira bwarwo (SRHR).

Iyi nama ni urubuga ruhuza urubyiruko ruturutse mu gihugu hose mu rwego rwo kuyobora ibiganiro no gutanga ibisubizo ku bibazo bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bw’abangavu n’ingimbi

Madamu Umuhire yemeje ko u Rwanda rukomeje kugaragaza ubushake bukomeye mu guteza imbere ubuzima bw’abangavu n’ingimbi, binyuze mu bikorwa bifatika nka; Youth-Friendly Corners, mu bigo nderabuzima, Amasomo arambuye ku myororokere mu mashuri,N’Itegeko rishya ry’Ubuzima, byose bigamije gufasha urubyiruko kugira ubumenyi, kwiyambaza serivisi z’ubuzima, no kubona amakuru yizewe n’ubufasha.

Yakomeje asaba urubyiruko gukoresha neza amahirwe atangwa na Leta n’abafatanyabikorwa bayo, kugira ngo rubone amakuru, rubaze ibibazo, rusuzume imyumvire ishingiye ku muco ushobora kubadindiza, kandi ruvumbure ibisubizo bishya bigamije koroshya uburyo rubona serivisi z’ubuzima.

Yagaragaje ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare rufatika mu biganiro bigamije kunoza serivisi z’ubuzima, kugira ngo rufashe igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbucucike mu magereza bwagabanutseho 24,3% mu mwaka umwe
Next articleBugesera: Abafite ubumuga begukanye ibikombe 5 ku rwego rw’Igihugu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here