Home Uncategorized Nyamagabe: Umushinga Dukore twigire uzafasha impunzi n’abaturiye inkambi

Nyamagabe: Umushinga Dukore twigire uzafasha impunzi n’abaturiye inkambi

0

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga “DUKORE TWIGIRE”, ugamije guteza imbere imibereho y’abaturage bo mu Nkambi y’impunzi ya Kigeme ndetse n’abaturanyi babo bo mu Mirenge ya Gasaka na Kibilizi.

Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa ku bufatanye n’umuryango RODI Rwanda, ukaba ugamije gufasha abaturage kongera ubushobozi bwabo mu bikorwa by’ubukungu, guteza imbere ubuzima bwiza n’ubushobozi bwo kwihangira imirimo ibateza imbere.

Umuyobozi w’Akarere, Niyomwungeri Hildebrand yavuze ko Akarere gategereje umusaruro ufatika kuri uyu mushinga, bitewe n’uburyo uteguye neza kandi uhuriweho n’inzego zitandukanye.
Ati: “Bitewe n’uko uyu mushinga wa DUKORE TWIGIRE uteguye, ushobora kuzatubera umusemburo w’impinduka nziza mu kuvana mu bukene abaturage b’Akarere kacu.”

Abatuye muri ibyo bice byatoranyijwe bagaragaje ibyishimo by’uko uyu mushinga uje kubafasha kubona ubumenyi n’amahirwe yo gutangira imishinga ibateza imbere, cyane cyane urubyiruko n’abagore.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyagatare:Dr. Butera yibukije ko ireme ry’ubuzima ritangirira ku mukozi.
Next articleUmutekano ukomeje kuza imbere mu byishimirwa n’abaturage, kurwanya ruswa byasubiye inyuma

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here