Home Ubutabera Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ahagarika umushoferi agiye kumubaza ibyangombwa -ACP Rutikanga

Ntibikiri ngombwa ko umupolisi ahagarika umushoferi agiye kumubaza ibyangombwa -ACP Rutikanga

0

Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko ubu ifite  ikoranabuhanga rigezweho rishobora kubona umushoferi utwaye ikinyabiziga adafite ibyangombwa byuzuye, bidasabye ko umupolisi amuhagarika ngo abimubaze.

Umuvugizi wa ACP Rutikanga Boniface, yabivuze mu gihe hari abashoferi mu bihe bitandukanye binubiraga ko abapolisi babahagarika mu muhanda bakababaza ibyangombwa bitandukanye bibemerera gutwara mu muhanda ariko ntibasobanurirwe impamvu yabyo.

Kenshi abapolisi basaba abo bashoferi uruhushya rwa burundu rwo gutwara, ubwishingizi bw’ikinyabiziga, carte Jaune y’imodoka cyangwa moto n’ibindi.

Abajijwe impamvu hari abapolisi babaza abashoferi ibyo byangombwa nyamara babahagaritse hari ubwo bari kuri gahunda yihuta, basanga babyujuje ntibabasobanurire impamvu abibajije, ACP Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko ubu habonetse ikoranabuhanga rikemura uko kwinubira guhagarikwa kwa hato na hato.

Yagize ati: “Dufite ikoranabuhanga rimenya niba ubifite [ibyangombwa] cyangwa utabifite tutarinze kubikubaza.

Tumenya ko imodoka ifite ubwishingizi, yasuzumwe ubuziranenge, ko ifite amadeni, tubibona tutaguhagaritse.”

Yavuze ko ku muhanda haba haparitse imodoka nto z’ivatiri za polisi aho zisuzuma niba icyo kinyabiziga cyujuje ibyangombwa, hanyuma ugitwaye yagera imbere abapolisi bakamuhagarika bamwereka ko hari ibyo atujuje kubera ko ya modoka irimo ikoranabuhanga iba yabibamenyesheje.

Hagati aho ariko Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga yashimangiye ko kuba umupolisi yahagarika umushoferi akamwaka ibyo byangombwa no mu gihe iryo koranabuhanga rihari, na byo abifitiye uburenganzira.

Ati: “Umupolisi afite ubwo burenganzira iyo abikwatse, agomba kugusobanurira impamvu abikwatse, yanabigumana akakubwira impamvu abigumanye n’igihe agomba kubimarana n’uburyo nawe uri buve aho.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDR Congo yazamuye cyane ingengo y’imari igenerwa igisirikare
Next articleUko ruhurura ya Nyabugogo yahindutse ubwiherero rusange bwa Gare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here