Mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 02 Gashyantare 2021, harimo ko gahunda ya Guma mu rugo mu mugi wa Kigali igiye gukomeza guhera tariki 3 kugera tariki 7 Gashyantare 2020.
Guhera tariki ya 8 kugeza tariki ya 22 Gashyantare 2020 hazakurikizwa amabwiriza akurikira nk’uko itangazo ry’inama y’abaminisiutiri ribitangaza.
Mu mujyi wa Kigali
- Ingendo zirabujijwe guhera saa moya (7pm) z’umugoroba kugeza saa kumi za mugitondo (4pm).
- Abakozi ba Leta bazakomeza gukorera mu rugo, keretse abagiye gukora serivise za ngombwa.
- Abikorera nabo bemerewe kongera gukora ariko bagakoresha abakozi b’ingenzi gusa.
- Abikorera ntbagomba kurenza abakozi 30%, abandi bagakorera mu rugo bakagenda basimburana.
- Amasoko n’amaduka bizakomeza gukora ku kigero cya 50% by’abagombaga gukora. Isaha ibyo bikorwa bizajya bifunga ni saa kumi n’imwe (5pm).
- Amashuri ya leta n’ayigenga azakomeza gufunga.
- Ingendo zihuza umugi wa Kigali n’izindi ntara zirabujijwe.
- Ingendo z’ibinyabiziga ziremewe muri Kigali. Gusa izitwara abantu zigomba kutarenza 50%.
- Moto n’amagare byemewe gutwara abantu.
- Inama zihuza abantu imbonankubone zirabujijwe.
- Restora na cafe zizajya zigemurira abantu ibiryo gusa.
- Insengero n’utubari bizakomeza gufunga.
Ahasigaye hose mu gihugu
- Ingendo zirabujijwe guhera saa moya (7pm) z’umugoroba kugeza saa kumi za mugitondo (4pm).
- Ingendo hagati y’uturere dutandukanye zirabujijwe.
- Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
- Insengero n’utubari bizakomeza gufunga.
- Amateraniro rusange n’imihango y’ubukwe yose birabujijwe.
- kwitabira ikiriyo ntibigomba kurenza abantu 10 naho gushyingura ntibigomba kurenza abantu 15.
Ni inama yayobowe na Nyakubahwa perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mporebuke Noel
Facebook Comments Box