Ushinzwe ’itangazamakuru avuga ko Meghan Markle, umufasha wa Prince Harry, umwuzukuru w’umwamikazi Elizabeth II akurikiranira umuhango w’ishyingurwa ry’igikomangoma Phillippe kuri televiziyo iwe murugo i Carfornia muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Yari afite icyizere ko a shobora kujya mu Bwongereza kimwe n’umugabo we Prince Harry gutabara umugabo w’umwamikazi uherutse gutabaruka ariko umuganga we ntiyamushakiye ibyangombwa yamuhitiyemo kuguma iwe mu rugo muri iki gihe atwite.
Meghan yanditse ku ikarita iherekeza indabyo we n’umugabo we (igikomangoma) Harry bahisemo gushyira ku mva ya Prince Phillippe.
Megahn iyi yari igiye kuba inshuro yambere abonanye n’umuryango w’ibwami imbonankubone nyuma yo gutangaza ubuzima bushaririye yabayemo mu ngoro y’bwami kuri televiziyo.
Mehan n’umugabo we Harry (Umwuzukuru w’ umwamikazi Elizabeth II) bamaze umwaka bavuye mu bwami bw’Ubwongereza bajya gutura muri Amerika kubera ibibazo bitandukanye bagiye bagirira mu bwami bw’Ubwongereza harimo n’ibibazo by’irondaruhu byakorerwaga Meghan.
Igikomangoma Phillipe kitabye Imana kuwa 9 Mata 2021 bikaba biteganyijwe ko ashyingurwa kuri uyu wa 17 Mata 2021