Home Amakuru Umwami Muswati agiye kwizihiza isabukuru ye mu buryo budasanzwe

Umwami Muswati agiye kwizihiza isabukuru ye mu buryo budasanzwe

0

Umwami Mswati III wa Eswatini [yahoze ari Swaziland], uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 53.

Isabukuru ye ubusanzwe ni umunsi w’ibirori bikomeye. Mu 2018 ku isabukuru ye y’imyaka 50 nibwo  mu buryo butari bwitezwe, yahinduye izina ry’igihugu cye acyita Eswatini agikuye kuri Swaziland.

Mswati III, uzwi kandi mu rurimi rwabo nka ‘Ingwenyama yemaSwati’ [Intare y’aba-Swati] niwe mwami utegeka igihugu cyonyine muri Africa yo munsi ya Sahara gisigaranye ubutegetsi bwa cyami.

Umwami Mswati mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II, niwe wari umutegetsi muto w’igihugu ku isi icyo gihe. Ubusanzwe ategekana na nyina uhabwa izina ry’icyubahiro rya ‘Indlovukati’ [Inzovu y’ingore].

Mswati III azwiho kugira abagore benshi, ubu afite 15, kandi buri mwaka ashobora guhitamo umugore mushya mu birori by’umunsi ngarukamwaka wo kwishimira ubusugi n’ubumanzi.

Gusa ntaragera kuri se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82 akagira abagore 125.

Mswati ategeka igihugu gifite ubwandu bwa SIDA buri ku gipimo kinini kurusha ahandi ku isi, aho ku kigereranyo umuntu umwe muri bane aba ayifite, nk’uko OMS/WHO ibivuga.

WHO ishima ingamba zafashwe n’ubwami, ubu 95% by’abanduye SIDA muri Eswatini bazi uko bahagaze, 95% bafata imiti igabanya ubukana, kandi 95% by’abafata iyo miti isa n’iyamaze iyo virus mu mibiri yabo.

Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga.

Ubu yaciye iteka ribuza gufotora imodoka z’ibwami, nyuma y’uko imodoka zihenze cyane agura n’izo agurira abagore be birakaje rubanda rukennye.

Mu myaka ishize, Sam Mkhombe wahoze ari umunyamabanga we wihariye (2004 kugeza 2011) yabwiye BBC ko “Umwami ari ingenzi cyane ku gihugu cy’aba-Swazi kuko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ikirango cyabo.”

Mkombe yagiza ati: “Abantu bakunda umwami wabo kandi bemera ko bamuhawe n’Imana.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUganda: Hagiye gutangira igeragezwa ry’urukingo rwa Covid-19 bikoreye
Next articleTottenham yirukanye Jose Mourinho
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here