Tottenham ntiremeza iki cyemezo, ariko byamenyekanye ko Mourinho iki cyumweru atagisoza muri iyi kipe kuko umukino wanyuma w’igikombe cy’Igihugu iyi kipe izakina na Manchester City mu mpera z’ iki cyumweru atazawutoza nkuko ibinyamakuru byo mu Bwongereza by’imikino nka Sky Sport, telegraph n’ibindi bibitangaza.
Mourinho yatangiye gutoza Spurs mu Gushyingo 2019, asimbuye Mauricio Pochettino, asinyana amasezerano kugeza mu mwaka w’imikino wa 2023 urangiye.
Mu mwaka we wambere akigera muri iyi kipe, Mourinho yavanye Tottenham ku mwanya wa 14 muri Premier League yari ayisanzeho arangiza ku mwanya wa gatandatu – abona itike yo gukina imikino y’ugikombe cya Europa – ariko muri uwo mwaka asezerewa muri Champions League muri kimwee cya munani na RB Leipzig.
Kuri ubu Spurs iri ku mwanya wa karindwi ku rutonde rwa shampiyona ho irushwa amanita atanu n’ikipe ya kane.
Jose Mourinho iyi ni ikipe ya gagatu yo mu bwongereza imwirukanye kubera umusaruro muke nyuma ya Chelsea na Manchester united.