Home Amakuru Kuki mutavuga – Perezida Kagame abaza abayoboke ba FPR Inkotanyi

Kuki mutavuga – Perezida Kagame abaza abayoboke ba FPR Inkotanyi

0

Mu nama ya komite nyobozi yaguye y’ishyaka riri ku butegetsi FPR Inkotanyi yabaye kuwa gatanu no kuwa gatandatu w’iki cyumweru, Perezida Kagame akaba n’umuyobozi w’iri shyaka yabajije abayitabiriye n’abandi impamvu batavuga kandi bafite ibyo kuvuga bagezeho mu gihe n’abadafite ibyo bavuga nabo bavuga.

Perezida Kagame yabajije iki kibazo abari muri iyi nama n’abatari bari mu cyumba yaberagamo i rusororo mu Karere ka Gasabo nyuma yo gutanga ingero z’ibivugwa ku rwanda ibitari byo kandi hari ibiribyo byagakwiye kuvugwa ariko abakagombye kubivuga ntibabivuge.

“Hari amakuru atandukanye avuga ku Rwanda avuga ko mu Rwanda ntawuvuga, ntawinyagambura ko mu Rwanda abantu bashize bapfa buri munsi, abababivuga bakagaragaza ko nta kintu kizima kiba mu Rwanda. ibyo ntiwabuza ababivuga kubivuga ahubwo icyo batazi ni uko berekana ko ibyo barega u Rwanda ataribyo kuko abavuga ibyo ko ntawe uvuga mu Rwanda aribo baba babivuze.” Perezida Kagame yongeyeho ati : ” Ntawuzabuza abantu kuvuga n’abavuga ibitaribyo baravuga.” akomeza avuga ko iyo abavuga ibi babaye beneshi bangiza n’ibyiza ukora.

“Icyo nakangurira abantu nkamwe muri hano n’abatari hano mufite ibyo muvuga kuki mutavuga mubuzwa n’iki kuvuga ? niba muri babandi bavuga ngo twe nti tuvuga turakora gusa, bizatwara igihe ngo munyemeze ko ariko bimeze. Ni mukore muvuge, mukore ibizima muvuge ibizima…. iyo bitabaye bityo ukora ibibi, uvuga ibibi arakwangiriza.”

Perezida Kagame akomeza atanga urugero rw’umuntu ufite amazi meza y’urubogobo undi muntu agohora atonyangirizamo ‘umuti w’ikaramu (wino) ko iyo atagize icyo ukora ngo ayungurure y’amazi bashyizemo wino birangira abaye nka ya wino bashyizemo nubwo byatangiye ari igitonyanga bashyiramo.

Hashize imisni humvikana amajwi yiyongereye y’abanenga leta y’u Rwanda ku mbuga nkoranyambaga, mu binyamakuru n’ibitabo bimwe na bimwe ariko bikavugwa ko umubare w’inkuru, ibitabo bivuguruza ibyo bibi biba byavuzwe ku Rwanda ari bike.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunya-Colombia, Sanchez Vergara ukinira Medellin ni wegukanye agace ka mbere ka #TdRwanda2021
Next articleImyigaragambyo y’abafana ba Manchester itumye umukino wa Liverpool wimurwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here